00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yafunze urubuga rwa internet yari yarafunguye

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Kamena 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika afungiwe imbuga nkoranyambaga yakoreshaga agahitamo gutangiza urwe bwite yari yise ‘From Desk of Donald J.Trump’, uyu mugabo ubu yamaze gufunga burundu urwo rubuga rwari rutaramara ukwezi.

Ni urubuga yari yaramaze gushyiraho amateka y’ubuzima bwe n’uko yazanye impinduramatwara muri Politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uko yabaye Perezida wa mbere utowe atari asanzwe muri politiki n’ibindi birimo nk’amafoto ye n’umugore we, Melania Trump.

Kuri urwo rubuga kandi hari hariho iby’uko Trump yabaye intwari mu guhagarika ikwirakwira rya Covid-19 ubwo yahagarikaga ingendo zerekeza mu Bushinwa nyuma y’uko icyo cyorezo kigaragaye bwa mbere muri icyo gihugu.

Umujyanama Mukuru wa Trump, Jason Miller, yabwiye CNBC ko uru rubuga “rudateze kugaruka”. Ibi yanabyemereje CNN ubwo yagiraga ati “Rwari urwo kudufasha mu bikorwa byagutse by’imbaraga twakoraga tukiri no gukoraho.”

Ubu iyo ugerageje gusura urwo rubuga wakirwa n’amagambo akubaza imyirondoro yawe kugira ngo ubashe kujya uhabwa amakuru ya Trump na Melania binyujijwe ku butumwa bugufi cyangwa se email.

Uru rubuga rwitwaga ‘From Desk of Donald J. Trump’ rwari rwatangijwe ku mugaragaro ku wa 04 Gicurasi nyuma y’amezi make Trump afungiwe Facebook na Twitter yakoreshaga maze agahita atangiza urwe kugira ngo abashe kujya avugana n’abamushyigikiye mu buryo butaziguye.

Trump yari yatangaje ko urwo rubuga rugamije kumufasha kugeza ibitekerezo bye ku bantu hatabayeho ibihuha cyangwa se ubundi bumamyi ku bimwerekeyeho.

Trump yafunze urubuga rwa internet yari yarafunguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .