Itangazo ryaturutse muri White House kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, rivuga ko Perezida Donald Trump yahaye imbabazi abantu 73 mu gihe abandi 70 bo bagabanyirijwe ibihano bari barakatiwe n’inkiko.
Mu bahawe imbabazi barimo Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr. wamamaye nka Lil Wayne. Umwaka ushize yafungiwe muri Miami muri Leta ya Florida, ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe, aho byari biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko muri uku kwezi.
Mu gihe yari kuzaramuka ahamijwe iki cyaha cyo gutunga imbunda Lil Wayne yashoboraga guhabwa igihano cyagera no ku myaka 10 y’igifungo.
Iki cyaha yari akurikiranyweho yagikoze mu mpera z’umwaka wa 2019, aho yafatanywe imbunda mu ndege ye bwite mu Mujyi wa Miami aho polisi yamusanganyemo n’urumogi.
Mugenzi we Bill Kahan Kapri wamamaye nka Kodak Black, na we yahawe imbabazi nyuma y’umwaka yari amaze muri gereza aho yari afungiwe kugura imbunda mu buryo butemewe. Uyu musore yagombaga gufungwa imyaka itatu, yari kuzarangiza igihano cye mu 2022.
Yari yasabye kugabanyirizwa igihano ariko urukiko rubitesha agaciro kuko nta mpamvu zifatika yagaragaje. Umuraperi mugenzi we Lil Yachty mu minsi ishize yari yasabye Perezida kuzaha imbabazi mugenzi we mu gihe yaba ari hafi kurangiza igihe cye nka Perezida wa Amerika.
Kodak Black yavuze ko mu gihe yaba ahawe imbabazi umwaka we wa mbere azamara hanze azatanga miliyoni y’amadorali mu bikorwa by’urukundo.
Trump kandi yababariye Steve Bannon wari umujyanama we watawe muri yombi umwaka ushize muri Kanama akekwaho ubwambuzi bushukana.
Byavugwaga ko ashinjwa kubeshya abaterankunga mu gushaka amafaranga yo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!