Trump ntazitabira urubanza rushobora kumukumira muri politike ya Amerika burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko b’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, batangaje ko atazitabira cyangwa ngo agire icyo avuga mu rubanza rwo kumweguza ruteganyijwe kubera muri Sena mu cyumweru gitaha.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bamaze iminsi bari muri gahunda yo gutera icyizere Trump, biturutse ku ruhare yagize mu myigaragambyo y’abamushyigikiye bigabije inyubako bakoreramo izwi nka Capitol.

Gahunda yo gutera icyizere Trump yatangiye akiri ku mwanya wa Perezida, aho byateganywaga ko Sena nitorera uyu mwanzuro azeguzwa, gusa aho aviriye ku buyobozi bivuze ko icyo Sena yamukorera ari ukumutera icyizere gusa ariko bikaba byamubuza kugira undi mwanya ukomeye muri politike ya Amerika ajyamo.

Iki cyemezo cyo gutera icyizere Perezida Trump cyamaze kwemezwa n’Abadepite kuri ubu hakaba hategerejwe umwanzuro Sena izagifataho mu rubanza ruzaba ku wa 9 Gashyantare 2021.

Ku wa 4 Gashyantare, ubushinjacyaha muri uru rubanza bwoherereje Trump ibaruwa imusaba kuzitabira iri buranisha kandi akagira icyo avuga nk’uregwa.

Nyuma y’amasaha make iyi baruwa yoherejwe, abanyamategeko ba Trump bavuze ko atazitabira iri buranisha cyangwa ngo agire icyo avuga muri uru rubanza. Bavuze ko ubushinjacyaha bufite uburengazira bwo kumusaba kwiregura mu rubanza rwe ko ariko bitazaba.

Uyu mwanzuro wa Trump n’abamuhagarariye mu mategeko, ubushinjacyaha bwatangaje ko buwufata nk’ikimenyetso simusiga ko ibyo aregwa ari ukuri.

Ese kumutera icyizere birashoboka ?

Kugira ngo hafatwe umwanzuro wo gutera Trump icyizere birasaba ko bibiri bya gatatu by’abagize Sena batorera uyu mwanzuro.

Ibi bivuze ko n’iyo Abasenateri bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrate uko ari 50 batorera uyu mwanzuro bakenera ko n’abandi 17 baturuka mu ishyaka rya Trump ry’aba-Républicain babashyigikira kuri iki cyemezo.

Kuba aba-Républicain barakunze kuba mu ruhande rwa Trump cyane bamwe babibona nk’imbogamizi ishobora gutuma iki cyemezo kitagerwaho.

Gusa hari n’abandi bagaragaza ko Abasenateri b’aba-Républicain na bo bamaze gukaraba Trump ku buryo bitegura gutorera uyu mwanzuro, ibi ahanini babishingira ku kuba mu minsi ishize Abasenateri 10 bo muri iri shyaka batangaje ko biteguye gushyigikira uyu mwanzuro wo kumutera icyizere.

Gutera icyizere Trump bivuze iki?

Mu gihe Sena yaba itoreye ko Trump atakarizwa icyizere yaba ari indi ntambwe iganisha ku gutorera ikindi cyemezo cyo kumubuza kuziyamamariza kongera kuyobora Amerika mu 2024.

Kugeza ubu Itegeko Nshinga rya Amerika ryemerera Perezida Trump kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kuko yakiyoboye muri manda imwe gusa kandi yemerewe ebyiri.

Nawe yamaze kugaragaza ko afite ubu bushake cyane ko mu ijambo yavuze bwa nyuma asezera ku Banyamerika nka Perezida yabasezeranyije ko azagaruka, gusa Sena iramutse ifashe uyu mwanzuro iri sezerano rya Trump ryaba rigiye nka nyomberi.

Uretse umwanya w’ubuperezida, mu gihe Sena yaba itoreye uyu mwanzuro byaba bivuze ko Trump atazongera kugaragara muri Politike ya Amerika kuko igihe waterewe icyizere biba bivuze ko nta bushobozi bakubonamo.

Kugira ngo uyu mwanzuro wo gukumira Trump muri politike ya Amerika ugerweho birasaba ko wazatorwa n’Abasenateri 50 bashyigikiwe na Visi Perezida, Kamala Harris.

Abanyamategeko ba Donald Trump batangaje ko atazitabira cyangwa ngo agire icyo avuga mu rubanza rwo kumutakariza icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .