Nyuma yo kuva ku butegetsi, Trump yagiye gutura ku nyubako y’agatangaza atunze iherereye i Mar-a-Lago, inyubako yaguze mu mwaka 1985.
Uku kuhimukira ariko gushobora gukomwa mu nkokora n’amasezerano Trump yasinyanye n’umujyi iyo nyubako iherereyemo, amutegeka kutazajya amara iminsi irenze 21 ari muri iyo nyubako.
Ni amasezerano Trump yasinye nyuma y’uko ashatse guhindura iyo nyubako, ubusanzwe yari igenewe guturwamo, akayihindura inyubako y’akabyiniro kabyara inyungu.
Ubuyobozi bw’umujyi bwamusabye ko mu gihe iyo nyubako izaba imaze guhindurwamo akabyiniro, atazajya ahaza cyane, asabwa kutazajya ahamara iminsi 21 yikurikiranye agihari.
Trump ubwe yasinye ayo masezerano, gusa akajya ayarengaho kuko hari igihe iyo minsi yayimaraga ndetse akanarenza.
Trump aherutse gutangaza ko ibikorwa bye bigiye kwimukira i Mar-a-Lago, akaba ari ho hahinduka icyicaro gikuru cy’ibikorwa bye kandi hakanaba ibiro bye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Palm Beach bwavuze ko bugiye gusuzuma niba koko Trump yemerewe gutura muri iyo nyubako hashingiwe ku masezerano yasinye, umwanzuro ukazafatwa mu nama yaguye izahuza ubuyobozi bukuru bw’uwo mujyi mu minsi iri imbere.
Uruhande rwa Trump ruvuga ko nta masezerano rwigeze rusinyana n’uwo mujyi agamije gukumira Trump mu gutura mu nyubako ye uko abishaka.
Andi makuru avuga ko abakozi b’iyo nyubako batangiye kuhava, kuko badashaka kwifatanya n’ibikorwa bya Trump cyane cyane nyuma y’uko asohotse muri White House.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!