Trump ashobora gufata umwanzuro utitiza Isi ku icurwa ry’intwaro kirimbuzi muri Iran

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 09:42
Yasuwe :
1 0

Perezida Trump yasezeranyije Abanyamerika n’Isi yose ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ari bube yamaze gutangaza umwanzuro we ku birebana n’amasezerano yo guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi kwa Iran yashyizweho umukono n’ibihugu bikomeye ku Isi mu 2015 birimo na Amerika.

Ayo masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byari bimaze imyaka ibiri. Yari agamije guca intege Iran mu gucura intwaro za kirimbuzi by’umwihariko igabanyirizwa ubushobozi mu gukora Iranium na Plutonium, uburozi bw’ingenzi mu gukora ibisasu kirimbuzi.

Ibyo byagombaga kujyana no gukuriraho Iran ibihano by’ubukungu nyuma yo kugenzura ko ibyo yasabwe yabyubahirije.

Ni amasezerano Trump yamaganye kuva yatangira kwiyamamaza, aho avuga ko ari uburyo bwo guha Iran gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi nta nkomyi.

Ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere Trump yagize ati “Ejo saa munani [Saa moya ku isaha y’i Kigali] nibwo nzatangaza umwanzuro wanjye ku birebana n’igihugu cya Iran”.

Abakurikiranira hafi ibya politiki mpuzamahanga bemeza ko Trump ashobora kuza kuvana Amerika muri ayo masezerano bitewe n’uko abari bayashyigikiye muri Guverinoma ye bose beguye bagasimbuzwa abatayemera.

Aherutse kwirukana shishi itabona uwari Umunyamabanga wa Leta Rex Tillerson utaravugaga rumwe na we kuri uyu mugambi, amusimbuza Mike Pompeo utemera ayo masezerano.

Tariki ya 2 Mata 2015 nibwo mu mujyi wa Lausanne mu Busuwisi Frederica Mogherini wari ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Bumwe bw’u Burayi na Mohammad Javad Zarif w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran basomeye hamwe itangazo rishyira akadomo kuri Porogaramu yo gucura intwaro za kirimbuzi ya Iran.

Ni ibiganiro byitiriwe P5+1, bishatse kuvuga ko byari bigizwe n’Ibihugu by’Ibihangange ku isi uko ari bitanu bishyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga rishinzwe Kurwanya Icurwa n’Ikwirakwira ry’Intwaro za Kirimbuzi.

Ayo Masezerano yatumye isi yiruhutsa, cyane ko kurebana ay’ingwe kwa Iran na Amerika hari abakubonagamo ko isaha iyo ariyo yose kwari gutuma ibi bihugu bishobora kuzakozanyaho, cyane ko Iran yagiye inagerageza gushimuta abasirikare ba Amerika barwanira mu mazi babaga baciye hafi y’inkombe zayo ikabafunga nyuma ikajya ibarekura bibanje kugorana.

Muri iyi minsi Iran imaze kubona ko Trump asa n’uwamaramaje kwivana muri ayo masezerano, Perezida wayo Hassan Rouhani yahise atangaza ko mu gihe Trump yahirahira agakura igihugu cye muri uwo mugambi wo guhagarika amasezerano ngo bizaba ari ‘Ikosa Amerika izahora yicuza iteka ryose’.

Amerika iramutse yivanye muri ayo masezerano ishobora gufatira ibindi bihano bikarishye igihugu cya Iran bitandukanye n’ibiri mu masezerano.

Abahanga bemeza ko mu gihe Trump yakwivana muri aya masezerano na Iran byazamubera imbogamizi mu biganiro ashaka kugirana na Koreya ya Ruguru, kuko icyo gihugu gishobora kubona Amerika nk’indyarya ishyira umukono ku byo itazasohoza bityo hakabaho kwisubiraho kwa Koreya ya Ruguru.

Trump na mugenzi we Hassan Rouhani wa Iran bashobora gutangira ihangana kubera aya masezerano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza