Toyota yasabye ko imodoka zisaga miliyoni 2.4 zisubizwa mu ruganda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani, Toyota, rwasabye abatunze imodoka zayo zisaga miliyoni 2.4 zikoresha ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi zizwi nka ‘hybrid’, kuzisubiza mu ruganda kubera ikibazo zagaragaje gishobora gutuma zikora impanuka.

Bibaye nyuma y’ukwezi kumwe uru ruganda rukuye ku isoko izindi modoka zisaga miliyoni imwe kubera ikindi kibazo cyari cyagaragayemo gishobora gutuma zifatwa n’inkongi.

Iri tangazo rya Toyota rirareba imodoka zo mu bwoko bwa Prius na Aurius za ‘hybrid’, zakozwe hagati y’Ukwakira 2008 n’Ugushyingo 2014, gusa izisaga miliyoni zose ziri mu Buyapani.

Biragira ingaruka ku modoka 830 000 ziri muri Amerika y’Amajyaruguru, 290 000 ziri mu Burayi, 3000 ziri mu Bushinwa n’izindi ziri mu bindi bice by’Isi nk’uko AFP yabitangaje.

Toyota ivuga ko izi modoka zari zakuwe ku isoko mu myaka ya 2014 na 2015 ngo hakemurwe ibindi bibazo zari zagaragaje.

Muri izo modoka habamo uburyo bw’ubwirinzi buzwi nka ‘Fail safe mode’, ku buryo ubusanzwe iyo imodoka yihuta bumufasha kuyiyobora neza, ariko iyo harimo ikibazo, imodoka ihita icika imbaraga igahagarara, ku buryo umuntu yihutaga yahita akora impanuka.

Toyota yavuze ko nubwo yahamagaje izo modoka nta n’imwe iragira impanuka kubera icyo kibazo.

Guhera mu 1997, Toyota imaze kugurisha imodoka zikoresha lisansi n’amashanyarazi zingana na miliyoni 12.

Mu 2016, urwo ruganda rwahamagaje imodoka zisaga miliyoni eshatu zari zagaragayeho ikibazo mu mipira ibamo umwuka yitambika ku bantu iyo habaye impanuka, (airbags) ndetse n’icyuma kigenzura ingano y’imyotsi imodoka isohora.

Toyota iri mu nganda zicuruza imodoka nyinshi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza