00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toyota yahagaritse imodoka zitagira abashoferi ahari kubera imikino ya Paralympique kubera kugonga utabona

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Kanama 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko imodoka yitwara yo mu bwoko bwa Toyota igonze umukinnyi ufite ubumuga bwo kutabona witabiriye imikino ya paralympique iri kubera mu gihugu cy’u Buyapani, iyi sosiyete yabaye ihagaritse ikoreshwa ry’izo modoka mu gace kari kuberamo iyo mikino.

Iyi modoka yagonze, yari iri gukorerwa igerageza igendera ku muvuduko wo hasi uri hagati ya kilometero imwe n’ebyiri muri Olympic Village, agace kagenewe kuberamo imikino ya Olympique gaherereye i Tokyo mu murwa mukuru w’u Buyapani.

Imodoka yagonze umukinnyi witwa Arimitsu Kitazono ukinira u Buyapani mu mukino wa ‘Judo’ ubwo yari arimo kwambuka umuhanda bituma akomereka ku mutwe no ku maguru.

Akia Toyoda, umuyobozi mukuru wa Toyota yihutiye gusaba imbabazi mu mashusho yanyujijwe kuri YouTube, aho na we ubwe yemera ko izi modoka zitagira abashoferi zitaragera ku rugero rukwiriye rwo gukoreshwa mu mihanda isanzwe.

Toyota ivuga ko izi modoka zitagira abashoferi zihabwa kugendera ku muvuduko muto cyane hagamijwe kwita ku mutekano w’abashobora kugira aho bahurira n’ikoreshwa ryazo nubwo ku bw’amahirwe make ibi bitabujije Kitazono kugongwa.

Uwakoreshaga iyo modoka yabwiye polisi ko bari babizi ko hari umuntu uri hafi aho ku muhanda ariko bakibwira ko ari bumenye ko iyo modoka iri gucaho akareka guhita yambuka umuhanda nubwo atari ko byagenze.

Mu itangazo yasohoye, Toyota yagize iti “Bivuye ku mutima, turasaba imbabazi umuntu wakomerekeye muri iyi mpanuka tumwifuriza gukira vuba kandi turanasaba imbabazi abakoresha imodoka zacu ku kibazo cyose cyaba cyatejwe n’iyi mpanuka muri ako gace.”

Imodoka zitwara za Toyota zahagaritswe gukoreshwa mu gace kari kuberamo imikino y'abafite ubumuga mu Buyapani

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .