Toni Morrison, Umugore wa mbere w’umwirabura wahawe igihembo cya Nobel yapfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kanama 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika w’umwirabura akaba n’umugore wa mbere wahawe igihumbo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvanganzo, Toni Morrison, yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 5 Kanama 2019, ku myaka 88 y’amavuko.

Morrison yamenyekanye nk’umwanditsi ukomeye w’ibitabo mbarankuru aho mubyo yanditse bigera kuri 11 harimo ibyakunzwe cyane nka ‘Beloved, The Bluest Eye, A Mercy, God Help the Child, n’ibindi byaje kumuhesha igihembo cya Nobel mu mwaka wa 1993.

Mu gitabo cye ‘Beloved’ yasohoye mu mwaka wa 1987 yavugaga ku mugore wahunze ubucakara, cyaje gukinwamo filime yarimo na Oprah Winfrey, mu mwaka wa 1998.

Azwiho kuba yaragiye atanga imbwirwaruhame zikora benshi ku mutima nk’aho yigeze kuvuga ati “Turapfa. Icyo gishobora kuba ari cyo gisobanuro cy’ubuzima ariko dukora ururimi, icyo gishobora kuba ari cyo gipimo cy’ubuzima bwacu.”

CNN yatangaje ko amakuru ikesha Alfred A. Knopf wamufashaga gusohora ibitabo, ariko uko Morrison yapfuye nyuma y’igihe gito yari amaze arwariye mu bitaro bya Montefiore Medical Center mu Mujyi wa New York. Yazize indwara z’ubuhumekero.

Morrison yavutse ku wa 18 Gashyantare 1931, ababyeyi bamwita Chloe Anthony Wofford. Yize muri Kaminuza ya Haward aho yarangije amasomo y’icyongereza mu 1953, ajya gukomeza icyiciro cya Gatatu muri Kaminuza ya Cornell aho yarangirije mu 1995.

Mu 1958, yashakanye n’umunyabugeni ukomoka muri Jamaica, Harold Morrison babyarana abana babiri b’abahungu baza gutandukana bamaranye imyaka itandatu.

Mu 2012 ubwo Perezida Barrack Obama yambikaga Morrsison umudali w'ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza