Kwamamaza

Thailand:Hashyizweho Simcard zidasanzwe ku banyamahanga

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 21:53' na Emma Marie Umurerwa


Leta ya Thailand yategetse ko abanyamahanga bamara igihe gito mu gihugu bakoresha ‘simcard’ zidasanzwe muri telefone zigendanwa.

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura itumanaho muri Thailand ryemeje ko umugambi wo gushyiraho simcard zihariye ku banyamahanga na ba mukerarugendo badafite pasiporo zo muri iki gihugu, ugomba gushirwa mu bikorwa, bikaba bizafasha kumenya aho uyifite aherereye mu gihe icyo ari cyo cyose.

Urubuga khaosodenglish.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko ayo makarita azatuma ubuyobozi bukurikiranira hafi telefone zabo.

Iki cyemezo kigamije gukumira ibyaha ndengamipaka no kumenya aho umuntu uri mu ngorane yaba ari.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe itumanaho muri Tailand, Takorn Tantasith, kuri uyu wa mbere yagize ati “Tuzatandukanya simcard z’abanyamahanga n’abaturage ba Tailand. Icyerekezo umuntu azajya aba arimo kizajya kigaragazwa n’iyo simcard.”

Nta mwihariko uzaba no ku banyamahanga basanzwe bafite pasiporo z’igihe kirekire, nk’iz’abakozi,abashakanye cyangwa abageze mu zabukuru.

Uyu mugambi watangajwe bwa mbere tariki ya 2 Kanama ukurikira inama y’ibigo bishinzwe itumanaho byo mu bihugu 10 bya Aziya yabereye mu ntara ya Phuket, aho Takorn yavuze ko umugambi nk’uyu yawukuye mu bayobozi ba Malysia na Singapore.

Takorn avuga ko ikigambiriwe ari ukubungabunga umutekano w’igihugu no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Aabakerarugendo b’Abanyamahanga bazakomeza gukoresha sim cards zo mu bihugu baturutsemo bakaba bazasabwa kugura izi zidasanzwe babanje kugaragaza pasiporo zabo ku batanga izi serivisi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved