Thailand: Bane mu bana bari baheze mu buvumo bakuwemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Abana bane muri 12 bari bamaze ibyumweru bibiri mu buvumo bwa Tham Luang Nang Non, mu Ntara ya Chiang Rai iherereye mu Majyaruguru ya Thailand bakuwemo ari bazima kuri iki Cyumweru.

Umutoza w’abo bana n’abandi umunani bari bagize ikipe y’umupira w’amaguru ya Moo Pa bo baracyari mu buvumo mu gihe ikipe y’abashinzwe ubutabazi iri gukora ibishoboka byose ngo ibakuremo.

Aba bana baheze muri ubu buvumo tariki 23 Kamena ubwo bari barangije gukina bakajya gutembera. Haje kugwa imvura nyinshi iteza imyuzure baheramo.

Guverineri w’Intara ya Chiang Rai, Narongsak Osotthanakorn, yavuze ko nyuma yo gukuramo abo bane, ibikorwa byabaye bihagaze gato kugira ngo ibigega by’umwuka wa Oxgène byakoreshejwe byongere byuzuzwe.

Ikibazo gikomeye cyane ni imvura nyinshi yatangiye kongera kugwa aho ubwo buvumo buherereye ku buryo bishoboka ko igikorwa cyo kubatabara cyatwara indi minsi.

Aba bana batabawe bagomba kujyanwa ku bitaro bya Chiang Rai kwitabwaho. Ubuyobozi bwavuze ko ubuzima bwabo butameze nabi cyane.

Umwana wa mbere yasohotse mu buvumo nyuma y’amasaha arindwi itsinda ry’inzobere mpuzamahanga 18 zinjiye kugira ngo zibafashe kunyura mu nzira zifunganye kandi zigoye z’ubwo buvumo.

Tariki 2 Nyakanga nibwo inzobere mu kwibira z’Abongereza zageze aho aba bana bari.

CNN yatangaje ko abakiri mu buvumo basutamye ku byondo byirunze ku mpande, aho bakikijwe n’amazi. Bafite ibikoresho bike bagejejweho n’abatabazi birimo ibiryo n’ibindi bibaha umwuka wo guhumeka.

Inzira iva ku bwinjiriro bw’ubu buvumo ugera ahari aba bana nayo iragoye kuko hari aho igera igafungana ku buryo habasha kunyuramo umuntu umwe gusa nabwo bigoranye.

Amahirwe ahari ni uko aba bana batabarwa bitarenze iki Cyumweru kuko abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bagaragaje ko kuva mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazagwa imvura nyinshi izateza imyuzure muri ako gace ubuvumo buherereyemo.

Igikorwa cyo gutabara aba bana gishobora kubangamirwa n'imvura ikomeye igiye kugwa muri Thailand

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza