Kwamamaza

Tchad: Perezida Idriss Déby ararahirira manda ya gatanu itavugwaho rumwe

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 10:13' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Perezida wa Tchad Idriss Déby ararahirira manda ya gatanu kuri uyu wa mbere, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja kwiba amatora ndetse ngo bari no gutegura ibirego byamukura ku butegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad bagiye bakora imyigaragambyo mu bihe bitandukanye bamagana ugutorwa kwa Perezida Déby, ndetse hari n’abayiciwemo n’ingabo za Leta.

Kuri iki cyumweru umwuka ntiwari mwiza namba, ndetse ingabo zitwaje intwaro zikomeye zakwirakwijwe mu bice bitandukanye zitatanya abigaragambya zikoresheje ibyuka biryana mu maso.

Inzego zinyuranye zatangaje ko umusore umwe yarashwe agahita anahasiga ubuzima.Saleh Kebzabo wari uhanganye na Idriss Déby mu matora yabaye muri Mata uyu mwaka yatangaje ko Leta ari yo iri gukora ibinyuranye n’amategeko.
Ati”Twe dufite ukuri. Ni guverinoma yica amategeko ibuza amashyaka ya politiki kuvuga ibyo atekereza.”

Imiryango itandukanye yateguye ‘ikiriyo’ kuri uyu wa mbere, ubwo perezida Idriss Déby aza kuba ashagawe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muhango wo kurahirira manda ya gatanu mu murwa mukuru N’Djamena.

Kuwa Gatanu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bamaze gutegura ikirego bazashyikiriza ubucamanza, barega Perezida Déby kugambanira bikomeye igihugu, gufata ubutegetsi ku ngufu, no gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Deby yagiye ku butegetsi mu 1990. Yatsinze amatora y’icyiciro cya mbere muri Mata 2016, ku majwi 61.5% ahigitse Kebzabo wagize 12.8%.

Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bita iyo ntsinzi ubujura bwifashishije ingufu za politiki, bavuga ko mu ibarura ry’amajwi bikoreye basanze nta mukandida wari wagize amajwi amuhesha intsinzi mu cyiciro cya mbere cy’amatora.

Aya matora yanenzwe n’imiryango iharanira amahoro kuva mu bihe byo kwiyamamaza, ivuga ko ikeneye impinduka mu mitegekere na demokarasi ikaganza muri iki gihugu gituwe na miliyoni 12.

Kuva mu mezi make ashize, umwuka wakomeje kuba mubi ari nako abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeza gushinja u Bufaransa guhunza ijisho ibikorwa byibasira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorerwa mu gihugu bwakolonije.

Tchad iri mu bibazo by’ubukungu butifashe neza, ahanini biturutse ku ihanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Itno ararahirira manda ya gatanu

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved