00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taiwan iri bwiganze mu biganiro bya Perezida Biden na Xi Jinping w’u Bushinwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ugushyingo 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Perezida Joe Biden wa Amerika yitezweho kugirana ikiganiro cya gatanu na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa, kiri bwibande ku birimo umutekano wa Taiwan, aho byitezwe ko Perezida Xi ari busabe mugenzi we kureka kwivanga mu kibazo cya Taiwan, agace u Bushinwa buvuka ko ari akabwo.

Aka gace gafite imiyoborere yihariye ndetse n’ibirimo igisirikare, kakagirana umubano wihariye na Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.

Icyakora u Bushinwa bwamaze guca amarenga ko bushaka kwisubiza aga gace n’ubundi kahoze ari kamwe mu tugize u Bushinwa mbere ya 1949.

Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yang, wamusabye ko igihugu cye kireka kwivanga mu miyoborere y’u Bushinwa.

Abakurikirana iby’Amerika n’u Bushinwa bemeza ko nta gikozwe, Taiwan ishobora kuzaba imbarutso y’intambara yeruye ishobora guhuza ibyo bihugu by’ibihangange, ikaba inashobora kuzabyara intambara rurangiza ya gatatu y’Isi.

Perezida Biden na Jinping baragirana ibiganiro byibanda kuri Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .