Suède: Abajura bibye amakamba n’imirimbo by’i bwami

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kanama 2018 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Abajura babiri kuri uyu wa Kabiri bibye amakamba n’imirimbo y’agaciro byahoze byambarwa n’umwami n’umwamikazi bayoboye Suède mu kinyenjana cya 17.

Iyo mirimbo yahoze ari iy’umwami Charles IX n’umwamikazi Kristina bategetse Suède mu myaka ya 1600, yari muri Katederali ya Strängnäs hafi y’Umujyi wa Stockholm, aho yari yajyanywe ngo imurikirwe abaturage.

Abo bajura bayisanze muri Katederali baterura agakarito yari irimo, burira ubwato bacikira mu kiyaga cya Malaren.

Imirimbo y’i bwami ikunze kuba itatswe na zahabu, amasaro n’andi mabuye y’agaciro nkuko Washington Post yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi Thomas Agnevik yavuze ko batangije iperereza ariko ntacyo barabona. Yavuze ko adashobora kumenya agaciro k’iyo mirimbo kuko karenze cyane ak’amafaranga kuko ari umutungo rusange w’abaturage.

Agnevik yatangaje ko hari icyizere ko abo bajura bazafatwa ngo kuko nta we ujya yiba iby’i bwami ngo ahere. Imikufi n’amakamba by’ibwami byibwe ntabwo byari bicyambarwa. Byakoreshwaga bimurikirwa rubanda.

Muri 2012, umwe mu nshuti z’umuryango w’i bwami muri Suède, yahamijwe kwiba imirimbo ifite agaciro k’amadolari asaga ibihumbi 120. Iyo mirimbo yari yayibye mu nyubako ibamo igikomangomakazi Christina, mushiki w’umwami Carl XVI Gustaf. Uwo mujura yafashwe amaze kugurisha imirimbo imwe indi ayijugunya munsi y’ikiraro.

Amakamba n'imirimbo by'i bwami muri Suède byibwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza