SpaceX ifite umushinga witwa Starlink ugamije kuzafasha abatuye Isi kubona murandasi yihuse kandi ihendutse. Kugira ngo ibyo bigerweho, Starlink iri kohereza satellite mu isanzure zizakoreshwa mu gukwirakwiza murandasi ku Isi.
Kuri ubu, iki kigo gifite satellite 946 zingana na 27.3% by’iziri mu isanzure. Hagati aho, iki kigo kigiye kohereza icyogajuru mu isanzure kizajyana izindi satellite zizatuma icyo kigo cyuzuza satellite 1006 muri 3521 ziriyo.
Murandasi izatangwa na Starlink yatangiye gutangwa mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, aho igura amafaranga 99$ (arenga ibihumbi 98 Frw).
Muri rusange, Starlink ifite intego yo kuzashyira satellite zirenga 40000 mu isanzure, ku buryo kizagira ubushobozi bwo gukwirakwiza murandasi ku Isi hose kandi mu gihe gito.
Elon Musk ngo atekereza cyane ko murandasi itangwa na satellite ari yo soko y’ubukire mu minsi iri imbere. Ku rundi ruhande, uyu mukire yakunze kuvuga ko amafaranga SpaceX izavana muri ibi bikorwa, izayakoresha mu bushakashatsi irimo bwo kujyana abantu ku mubumbe wa Mars.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!