00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Real Madrid yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Stade y’amateka ya Real Madrid muri Espagne, Santiago Bernabeu yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, icyakora umuriro ubasha guhashywa nta byinshi urangiza.

Inkongi yatangiriye mu nkingi ziri gushyirwaho muri iyo stade iri kuvugururwa, ari nazo zakongeje ibindi bice. Ikinyamakuru cyandika ku mikino Marca cyatangaje ko ubutabazi bwabonekeye igihe, inkongi ikazimywa.

Ntabwo haramenyekana icyateye iyo nkongi.

Santiago Bernabeu yuzuye mu mwaka wa 1947, itangira gukinirwaho na Real Madrid guhera icyo gihe. Ni imwe muri stade zubatse amateka mu mupira w’amaguru i Burayi.

Iyi stade ifite imyanya 81,044 yicarwamo, yatangiye kuvugururwa umwaka ushize nyuma y’ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye abafana batemerewa kujya muri za stade.

Umuriro wahereye mu nkingi za stade
Stade ya Real Madrid yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .