Uyu mugabo w’imyaka 62, yatangiye kuyobora Marriott International mu mwaka wa 2012, icyo gihe akaba yari we muyobozi Mukuru wa mbere w’icyo kigo wari ugiye kukiyobora adaturuka mu muryango wa Willard na Alice Marriott batangije icyo kigo mu mwaka wa 1927.
Sorenson yamenye ko arwaye kanseri y’urwagashya mu mwaka wa 2019, mu kwezi gushize aza gutangaza ko agiye kugabanya umwanya yamaraga mu nshingano ze kugira ngo abone uko yivuza.
Azibukirwa cyane ku ruhare yagize mu ihuzwa ry’ikigo cya Marriott ndetse n’icya Starwood muri 2016, ihuzwa ryari rifite agaciro ka miliyari 12$.
Ubuyobozi bukuru bwa Marriott bwavuze ko uyu mugabo “yari afite ubushobozi bwo kureba ahantu hari amahirwe yo kwimukira serivise zo kwakira abantu, agatuma Marriott ihashinga ibirindiro bityo igakura vuba. Yishimiraga inshingano zo kuba umugabo, umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti nziza kuri bose”.
Mu bindi bikorwa uyu mugabo azibukirwaho cyane harimo uruhare yagize mu kwagurira ibikorwa bya Marriott International ku Mugabane wa Afurika, aho iki kigo, kibinyujije mu bindi bigo 30 kigenzura, kimaze gushinga imizi mu bihugu 30 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Iki kigo kandi gifite ibikorwa birenga 7 000 mu bindi bihugu 131 ku Isi yose, ibituma kiza muri bimwe mu bigo binini ku Isi.
Stephanie Linnartz and Tony Capuano bari basigariyeho Sorenson mu gihe cy’uburwayi bwe, bazakomeza izo nshingano mu gihe cy’ibyumweru bibiri mbere y’uko Inama Nkuru y’icyo kigo itangaza umuyobozi mukuru mushya.
Ubwo Sorenson yasuraga u Rwanda mu mwaka wa 2016, mu gihe cyo gufungura Marriott hotel Rwanda






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!