00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slovaquie: Abatarakingiwe Covid-19 bakomorewe kwitabira uruzinduko rwa Papa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Abepisikopi bo muri Slovaquie kuri uyu wa Gatandatu, batangaje ko bahinduye icyemezo cyavugaga ko abazitabira ibirori by’uruzinduko rw’Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi Papa Francis, bagomba kuba barakingiwe Covid-19.

Biteganyijwe ko Papa Francis azagirira uruzinduko muri iki gihugu kuva ku ya 12 kugeza ku ya 15 Nzeri. Amakuru y’uru ruzinduko akimenyekana, havuzwe ko ruzitabirwa n’abamaze gufata dose zose za Covid-19.

Nyuma yo kubona ko abantu batari kwitabira kwiyandikisha ari benshi kuko mu bantu ibihumbi 300 bari bateganyijwe hamaze kwiyandikisha ibihumbi 30 gusa, byatumye boroshya izi ngamba bashyiraho ko kwinjira bisaba kwerekana icyemezo cy’uko wipimishije Covid-19.

Iki cyemezo cyo kwemerera abakingiwe gusa nticyavuzweho rumwe mu gihugu nka Slovaquie kimaze gukingira 49.5% by’abaturage bacyo.

Korohereza abaturage kwitabira uruzinduko badasabwe kuba barakingiwe, bisobanuye byinshi muri Slovaquie kuko 66% by’abaturage baho ari abakirisitu Gatolika.

Abazitabira uruzinduko rwa Papa Francis muri Slovaquie ntibizabasaba kuba barikingije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .