Kwamamaza

Singapore: Minisitiri w’intebe yikubise hasi imbere y’imbaga y’abaturage

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 07:31' na Nshimiyimana Gonzalde


Minisitiri w’intebe muri Singapore Lee Hsien Loong yatangaje ko agiye gufata icyumweru cy’ikiruhuko nyuma yo gutungurwa n’indwara, akikubita hasi ubwo yari ari kuvuga imbwirwaruhame igaragaza uko igihugu gihagaze yatambukaga kuri Televiziyo.

Lee Hsien wari umaze amasaha abiri ahagaze atambutsa ijambo ryakurikirwaga n’abaturage kuri televiziyo, yatangiye kuzana ibyunzwe byinshi mu maso aza kugeraho acika intege yikubita hasi, bahita bamufata bamukura aho yavugiraga ijambo.

Ibikoresho byafatafa amashusho byose bahise babyerekeza mu baturage bitabiriye uyu muhango wabereye muri Institute of Technical Education muri Singapore.

Abari bakurikiye iri jambo baheze mu rungabangabo bibaza ibibaye mu gihe uyu muyobozi yajyanwaga ahantu hiherereye kugirango akurikiranwe.

Nyuma y’isaha n’iminota 20 ari kwitabwaho, ubwo yagarukaga gukomeza kuvuga ijambo rye , abantu benshi bari mu cyumba cy’inama, bahagurutse bishimira kongera kumubona ndetse n’abandi babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Lee umaze imyaka 12 ku buyobozi yagize ati “ Ndabashimiye mwese kuba mwafashe icyemezo cyo kuntegereza.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Minisitiri Lee yanditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko agiye gufata ikindi gihe kingana n’icyumweru cy’ikiruhuko akabonana n’abaganga bakamwitaho.

Yagize ati ‟ Nejejwe cyane no gutangaza ko abaganga banjye bambwiye ko meze neza ariko bakaba bansabye gufata igihe gihagije cyo kuruhuka.”

Itangazo ryashizwe hanze ryavugaga ko yagize ikibazo kubera kumara igihe kirekire ahagaze, ubushyuhe ndetse n’inyota.

Iri tangazo rigira riti ‟ Turagira ngo tubamenyeshe ko imbaraga nke zagaragaye kuri Minisitiri zidafitanye isano n’ indwara y’umutima nk’uko bamwe bahoze babyibaza. Umutima we ni muzima kandi nta n’ikindi kibazo yari afite mu mubiri.”

Lee w’imyaka 64 yasuzumwe muri Gashyantare 2015, nyuma yo kumusangana kanseri y’ubugabo bw’epfo ariko nyuma y’amezi abiri ibizamini byagaragaje ko kanseri yakize.

CNN dukesha iyi nkuru itangaza ko bamwe mu bayobozi bakomeye bagize icyo batangaza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bifuriza Lee koroherwa.

Minisitiri w’Intebe wungirije muri Singapore, Tharman Shanmugaratnam abinyujije kuri facebook yagize ati “Akomeje kumera neza, ubu yongeye kugarura imbaraga mu bintu byose.”

Minisitiri w’Intebe muri Malaysia, Najib Razak abinyujije ku rukuta rwa Twitter yifurije mugenzi koroherwa vuba.

Ati “ Numvise ko utameze neza, ariko ndizera ko watangiye koroherwa.”

Lee yamenyeknaye cyane mu gisirikare, mbere yo kwinjira muri Politiki muri 1984. Yabaye umudepite wa mbere mu gihugu, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yavuyeho aba Minisitiri w’Intebe muri 2004.

Minisitiri w’intebe muri Singapore Lee Hsien Loong agiye gufata icyumweru cy’ikiruhuko yitabwaho n'abaganga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved