00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Signal na Telegram byungukiye mu marira ya Facebook na WhatsApp

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abakoresha imbuga za Signal na Telegram zifashishwa mu kohererezanya ubutumwa bwaba ubw’amajwi, amashusho cyangwa inyandiko biyongereyeho amamiliyoni kubera ihagaragara rya WhatsApp bikora kimwe.

Ku wa 4 Ukwakira 2021, WhatsApp, Instagram, Oculus, na Facebook zamaze amasaha atandatu zidakora kubera itumanaho ry’Ikigo cya Facebook zishamikiyeho ryarimo ibibazo.

Abakoresha izo mbuga nkoranyambaga babyinubiye bituma batangira gushaka uburyo bwabafasha gukomeza ubwumvane bwabo. Ni ko kuyoboka izindi zakomeje gukora nka Twitter, ariko abenshi bitabaza izikora nka WhatsApp ari zo Signal na Telegram.

Bloomberg yatangaje ko abamanuye (download) Signal bagatangira kuyikoresha mu masaha atandatu izo zamaze zidakora babarirwa mu mamiliyoni.

Ni nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yanditse kuri urwo rubuga yashinze avuga ko Signal ari yo nziza mu mwanya wa WhatsApp ndetse agashyigikira ko abakoresha urwo rubuga rwari rwahagaze barureka bakaza kuri urwo avuga ko rushoboye.

Si ubwa mbere umwe mu bavuga rikijyana ku Isi asaba ko abakoresha WhatsApp bayivaho bagakoresha Signal kuko muri Mutarama 2021, Umunyemari Elon Musk, uri mu batunze agatubutse kuri uyu mubumbe na we yanditse kuri Twitter ati “Mukoreshe Signal”. Edward Snowden wakoreye Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) na we yigeze gutanga inama nk’iyo.

Uretse kudatenguha abayikoresha, Signal abenshi bayikundira uko irinda umutekano w’ubutumwa bw’abayikoresha, bukamenywa n’uwabwohereje ndetse n’uwabwohererejwe gusa. Ibyo bituma iba itekanye cyane ku buryo n’ibihugu bishaka kwinjira mu mikorere yayo ngo bineke abantu runaka ibibera ibamba.

Telegram nayo byatangajwe ko nyuma y’ihagarara rya WhatsApp abayikoresha bazamutse cyane kurusha ikindi gihe.

Nyuma yo gutakaza abakoreshaga izo mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko Umunyemari akaba na nyiri Facebook, Mark Zuckerberg yahombye hafi miliyari 8 $.

Ababarirwa muri za miliyoni bayobotse Signal kubera ihagarara rya WhatsApp

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .