Sena ya Amerika yemeje ishingiro ryo kuburanisha Trump

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoreye umwanzuro ushimangira ko ibyo iri gukora, byo kuburanisha Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika bifite ishingiro, bityo urubanza rwe rukazakomeza muri iki cyumweru.

Mbere y’uko urubanza rutangira, abanyamategeko ba Trump bari babanje kugaragaza ko rutanakwiriye kubaho kuko Trump atakiri Umukuru w’Igihugu, bityo uru rubanza rwo kumutera icyizere ruri gukorwa muri Sena nta shingiro rufite.

Umwanzuro kuri izi mpaka rero waje gusozwa n’amatora yemeje ko uru rubanza rukomeza, ubyemeza ku bwiganze bwa 56 bawutoreye kuri 44 batawutoreye, aho batandutu mu bagize ishyaka ry’aba-Républicain rya Trump batoreye uyu mwanzuro, bakiyongera ku ba-Démocrate 50 basanzwe muri Sena banatoreye uwo mwanzuro.

Ibi ariko ntibivuze ko Trump azaterwa icyizere muri uru rubanza, kuko uyu mwanzuro nawo uzatorerwa muri Sena ukazemezwa ari uko abasenateri ba Amerika bawutoreye ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu.

Kugira ngo bigende gutyo, ni uko mu ba-Républicain 50 bari muri Sena, 17 batora bemeza uyu mwanzuro kandi ntihagire umu-Démocrate udatorera uyu mwanzuro, ibintu bigoye cyane ukurikije icyizere Trump agifitiwe mu ishyaka rye.

Kugeza ubu rero, impande zombi zigiye gutangira gutanga impamvu zabo, abashinja Trump bagaragaze ibyo bashingiraho maze nawe yiregure abinyujije mu banyamategeko be. Ibi biratangira kuri uyu wa Gatatu bikazagera mu mpera z’icyumweru, ari na bwo abasenateri bazagira amahirwe yo kubaza ibibazo ku mpande zombi.

Ibyo nibirangira, Inteko iburanisha muri Sena ishobora kuzatumiza abatangabuhamya igihe yabona ko hakenewe ibindi bimenyetso cyangwa uruhande rwa Trump rukagomba kwisobanura byisumbuye. Ibi biramutse bibaye, uwaba ategerejwe cyane ni Trump nyirizina wajya kwiregura muri Sena, gusa uyu mugabo yamaze gutsemba avuga ko atazabikora.

Byitezwe ko nta gihindutse, umwanzuro wa nyuma uzatorerwa mu ntangiro z’icyumweru gitaha.

Biravugwa ko ubwo yari yicaye imbere ya televiziyo ari kureba uburyo abanyamategeko be bari kwiregura, Trump ngo yarakajwe cyane n’uburyo babikozemo, cyane cyane Bruce Castor wahoze ari Umushinjacyaha wa Leta ya Pennsylvania, ari nawe ukuriye itsinda riri kunganira Trump.

Trump arashinjwa gushishikariza abaturage kwitabira imyigaragambyo karundura yakorewe ku Ngoro Ishinga Ametegeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama uyu mwaka, imyigaragambyo yaguyemo abantu 5 barimo n’umupolisi. Aramutse ahamye n’ibi bikorwa, yabuzwa kuzongera kwiyamamariza umwanya uwo ari wose mu nzego za Amerika.

Sena ya Amerika yemeje ko urubanza rwa Trump rwubahirije amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .