00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkozy yahamijwe icyaha cyo gusesagura umutungo, akatirwa gufungwa umwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije uwahoze ari Perezida w’Igihugu, Nicolas Sarkozy, icyaha cyo gukoresha binyuranyije n’amategeko amafaranga y’umurengera mu bikorwa byo kwiyamamaza muri manda ya kabiri mu 2012, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe muri gereza.

Ni nyuma y’amezi atandatu Sarkozy ahamwe n’ibyaha bya ruswa mu rubanza rutandukanye n’uru.

Uyu mugabo wakoresheje hafi inshuro ebyiri z’amafaranga itegeko ryagenaga ko atagomba kurenza mu matora yagombaga kumubera irembo rimwinjiza muri manda ya kabiri ariko agatsindwa, ntiyari mu rukiko i Paris, ubwo uyu mwanzuro watangazwaga.

Sarkozy kuri ubu ufite imyaka 66, yakoresheje miliyoni 42,8 z’amayero mu gihe itegeko rigena ko atagombaga kurenga miliyoni 22,5 nk’uko AFP yabitangaje.

Ni urubanza rwitiriwe ‘Bygmalion’, izina ry’ikigo cyakoreshejwe mu gukora ikoranabuhanga ryakoze fagitire mpimbano hagamijwe kugaragaza ko amafaranga yakoreshejwe muri ibi bikorwa ari ukuri.

Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Sarkozy, wategetse u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ahamwa n’ibyaha. Ashobora kudahita ajyanwa muri gereza kuko byitezwe ko ahita ajurira. Ku gihano yakatiwe cy’umwaka umwe, kimwe cya kabiri cyacyo kigomba kuba isubikagifungo.

Sarkozy yahamijwe icyaha cyo gusesagura umutungo wakoresheje ubwo yiyamamazaga ashaka manda ya kabiri mu 2012, maze akatirwa gufungwa umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .