00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Roh Tae-woo wayoboye Koreya y’Epfo yapfuye, Perezida Erdogan yisubiyeho… Avugwa mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Roh Tae-woo wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo imyaka itanu yitabye Imana azize uburwayi.

Roh Tae-woo yitabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri ‘Seoul National University Hospital’ aho yavurirwaga kanseri ya Prostate.

Roh yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo mu 1987 atangira izi nshingano mu 1988, azivaho mu 1993. Yagiye ku butegetsi asimbuye inshuti ye Chun Doo-hwan wari waragiye ku butegetsi mu 1979.

Ku ngoma ye nibwo iki gihugu cyahawe kwakira imikino Olympique yaje kuba mu 1988. Ingoma ye yaje gusimburwa n’iya Kim Young-sam warahiriye ku mugeza imbere y’ubutabera hamwe na Chun.

Aba bagabo uko ari babiri mu 1996 baje guhamywa ibyaha by’ubugambanyi, Roh akatirwa gufungwa imyaka 22,5 mu gihe mugenzi we Chun yahawe igihano cy’urupfu. Nyuma y’umwaka umwe bombi baje guhabwa imbabazi na Perezida bararekurwa.

Roh yitabye Imana nyuma y’imyaka isaga 20 yari ishize afite uburwayi butandukanye bwatumye ava no muri politike.

Roh Tae-woo wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo imyaka itanu yitabye Imana azize azize uburwayi

=======================================================

Turikiya: Perezida Erdogan yisubiyeho ku cyemezo cyo kwirukana ba Ambasaderi 10

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, yisubiye ku cyemezo yari aherutse gufata cyo kwirukana ba Ambasaderi icumi bo mu bihugu by’i Burayi baherutse gusaba ko umuyobozi wa Sosiyete Sivile wafunzwe arekurwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida Erdogan yatangaje ko yategetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kwirukana abo ba Ambasaderi bazira ko batabarije Osman Kavala, wafunzwe mu 2017 ashinjwa uruhare mu myigaragambyo yabaye mu 2013 ndetse no mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye mu 2016.

Ni umwanzuro warebaga Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Canada, Denmark, u Bufaransa, Finland, u Buholande, Nouvelle-Zélande na Suède.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Erdogan yatangaje ko yisubiyeho kuri iki cyemezo.

Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byarebwaga n’uyu mwanzuro bisohoye itangazo bivuga ko byubaha ihame ry’Umuryango w’Abibumbye risaba Abadipolomate kutivanga mu miyoborere y’ibihugu baba bahagarariyemo ibyabo.

Perezida Erdogan yavuze ko yizeye ko aba ba Ambasaderi bakuyemo isomo ndetse avuga ko icy’ingenzi atari uguteza umwiryane.

Ati “Izi ntumwa zakuyemo isomo, kandi ubu bazarushaho kwitonda. Intego yacu ntabwo ari uguteza umwiryane ahubwo ni ukurinda icyubahiro cyacu, ishema ryacu n’uburenganzira bwacu mu by’ubusugire.”

Ubwo yafataga umwanzuro wo kwirukana aba ba Ambasaderi, Perezida Erdogan yari yavuze batarasobanukirwa Turikiya, bityo ko badakwiriye kuyibamo.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, yisubiye ku cyemezo yari aherutse gufata cyo kwirukana ba Ambasaderi icumi bo mu bihugu by’i Burayi

=============================================================

Nigeria yatangiye gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga

Leta ya Nigeria yatangije ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Digital Currency’.

Digital Currency ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

Nubwo biri muri gahunda y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Nigeria ibaye igihugu cya mbere gitangije ikoreshwa ry’iri faranga kuri uyu mugabane.

Ubwo yatangizaga ikoreshwa ry’iri faranga ryiswe eNaira, Perezida wa Nigeria, Muhammad Buhari yavuze ko rizafasha iki gihugu muri byinshi birimo no kongera umusaruro mbumbe.

Ati “Nigeria yabaye igihugu cya mbere muri Afurika ndetse na kimwe muri bimwe ku Isi byatangije ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ku baturage babyo. Ikoreshwa ry’iri faranga n’ikoranabuhanga rijyana naryo bizafasha Nigeria kuzamura umusaruro mbumbe kugera kuri miliyari 29$ mu myaka 10 iri imbere.”

Gukoresha iri faranga harimo inyungu nyinshi zirimo koroshya ibijyanye n’ivunjisha, gukuraho ikiguzi cyagendaga mu gukora amafaranga no kuyacungira umutekano.

‘Digital Currency’ ni uburyo bw’amafaranga y’ikoranabuhanga agenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu buzwi nka ’Central Bank Digital Currency (CBDC)’ butandukanye n’ubw’andi mafaranga y’ikoranabuhanga buzwi nka ’Cryptocurrency’ ari n’aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.

Bimwe mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n’ubonetse we.

Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko bigenda kuri Bitcoins.

Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency bihuriye ku kuba byose bikoresha ikoranabuhanga rifasha mu gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bikozwe hifashishijwe internet rizwi nka Blockchain. Gusa kuri Central Bank Digital Currency ibi bikorwa biba biri mu ibanga mu gihe, kuri Cryptocurrency biba biri ku karubanda.

Nigeria yatangiye gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .