Kwamamaza

Rio: Umuyobozi w’itsinda ritegura imikino olempike yatawe muri yombi

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 21:27' na Gonzalde Nshimiyimana


Polisi yo muri Brazil yataye muri yombi Patrick Hickey, umunya-Irland uyobora itsinda ritegura imikino Olempike ku mugabane w’Uburayi.

Ibitangazamakuru byo muri Brazil byavuze ko Patrick Hickey w’imyaka 71 y’amavuko ashinjwa kunyereza amatike yinjirirwahon’abareba imikino Olempike akayagurisha ku giciro kitateganyijwe.

Nk’uko BBC ibitangaza,nyuma yo gufatwa, Hichey yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo harebwe koko niba arwaye nk’uko yari yabitangaje.

Polisi yatangaje ko ubwo yajyaga kumushaka mu cyumba cya hotel yari acumbitsemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasanzemo umugore we akababwira ko yasubiye muri Irland mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibifashijwemo n’abashinzwe iyi hotel yabashije kumubona mu kindi cyumba ibikekwa nk’amayeri yo kugerageza gutoroka.

Polisi kandi yatangaje ko iri tabwa muri yombi rifitanye isano n’iryabaye mu munsi wo gufungura iyi mikino ubwo mugenzi we w’umunya-Irland ,Kevin James Mallon yafatanwaga amatike asaga 700.

Hickey yatorewe kuyobora komite y’imikino ya Olempiki mu Burayi mu mwaka wa 2006, akaba yari asanzwe ari ku buyobozi bw’akanama ngishwanama mu mikino Olempike muri Ireland kuva mu mwaka wa 1989.

Patrick Hickey, umuyobozi w'itsinda ritegura imikino olempike ku mugabane w'u Burayi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved