Raúl Castro wayoboraga Cuba yavuye ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mata 2018 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Raúl Modesto Castro Ruz wari Perezida wa Cuba kuri uyu wa Kane yavuye ku butegetsi asimburwa na Miguel Diaz-Canel w’imyaka 57 wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere.

Izi mpinduka zatumye ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize Cuba igiye kuyoborwa n’undi muntu udafite amazina arimo ‘Castro’.

Raúl Castro w’imyaka 87 yagiye ku butegetsi mu 2006 ubwo yabusigirwaga by’agateganyo n’umuvandimwe we Fidel Castro wari urwaye; ku wa 24 Gashyantare 2008 atorwa nka Perezida nyawe nyuma y’uko Fidel Castro atangaje ko atazongera kuyobora.

Yongeye gutorwa mu 2013 ariko atangaza ko manda ye ya kabiri nirangira atazongera kwiyamamaza.

Abasesenguzi bavuga ko Díaz-Canel wamusimbuye afite akazi gakomeye kamutegereje karimo kuzahura ubukungu bwa Cuba bwazahaye, gutsura umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no gukwirakwiza internet mu gihugu nk’uko The Independant yabitangaje.

Azwiho kuba mu myaka ya 1990 ubwo Cuba yahuraga n’ibibazo by’ubukungu bikomeye yaragendaga n’igare ajya mu kazi aho gutwara imodoka no kwishyura umushoferi.

Azakomeza guhabwa ubunararibonye na Raúl Castro, uzakomeza kuyobora ishyaka ry’aba-Communist ari naryo rukumbi riba muri Cuba, kugeza mu 2021.

Díaz-Canel agitorwa yavuze ko ashyize imbere kubaka umubano hagati y’abayobozi n’abaturage.

Yagize ati “Ubuzima bw’abazatorwa bugomba kwibanda ku bireba abaturage, kubumva, kumenya ibibazo byabo ndetse no kuganira na bo.”

Yigeze kuba Minisitiri w’amashuri Makuru na za Kaminuza mbere y’uko aba Visi Perezida.

Raúl Modesto Castro Ruz (Ibumoso) wari Perezida wa Cuba yasimbuwe ku butegetsi na Miguel Diaz-Canel wari umwungirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza