Raporo ya Loni yagaragaje ko Koreya ya Ruguru itigeze ihagarika gucura intwaro za kirimbuzi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 5 Kanama 2018 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ibanga yasohowe na Loni kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018, yemeje ko Koreya ya Ruguru itigeze ihagarika na mba ibikorwa byayo by’ubucuzi bw’intwaro za kirimbuzi.

Imwe mu mpamvu zishingirwaho, ngo ni ukuba iki gihugu cyarongereye uruhererekane rw’urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli n’intwaro byoherezwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Amashusho yafashwe n’ibyogajuru bishinzwe ubutasi bya Amerika, yagaragaje ko hari ibibanza by’ubucuzi bw’intwaro Koreya yakomerejemo imirimo yayo yo kuzicura.

Nubwo Leta ya Pyongyang ntacyo yigeze ishaka gutangaza kuri iyo raporo, mu cyumweru gishize abategetsi ba Amerika bari batangaje ko hari ibimenyetso byerekana ko iki gihugu cyaba kikiri mu bikorwa byo kubaka ibindi bigo byo gucuriramo za missile ziraswa kure, zifite ubushobozi bwo kuyoborerwa mu kirere no guhamya ibirindiro by’umwanzi.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jung-Un, hagamijwe gusenya intwaro kirimbuzi n’aho zicurirwa.

Iyo raporo nshya yasohotse hari aho igira iti “Koreya ya Ruguru ntiyigeze ihagarika umugambi wayo wo gucura intwaro za kirimbuzi, ndetse na za missile zirasa kure kandi iki gihugu cyakomeje gusuzugura imyanzuro ya Loni ikibuza ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli butemewe.”

Ubwo yari mu nama mpuzamahanga ihuza ibihugu byo mu majyepfo n’uburasirazuba bwa Aziya, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo yavuze ko afite icyizere cyinshi cy’uko Koreya izubahiriza neza ibyo kudakomeza gucura intwaro za kirimbuzi.

Pompeo yongeyeho ko igikwiriye ari ugukomeza kotsa igitutu Koreya ya Ruguru ndetse n’ibihano by’ubukungu bigakomeza kugeza iki gihugu gisenye intwaro kirimbuzi n’aho kizikorera nkuko BBC yabitangaje.

Umubano wa Koreya ya Ruguru na Amerika umaze igihe warajemo agatotsi nyuma y’intambara yahuje Koreya zombi mu 1950, Amerika igafasha Koreya y’Epfo naho u Burusiya n’u Bushinwa bigafasha Koreya ya Ruguru.

Raporo ya Loni yagaragaje ko Koreya ya Ruguru itigeze ihagarika gucura intwaro za kirimbuzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza