Putin yiteguye guhangana na Amerika kubera ibihano yafatiye igihugu cye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 Kanama 2018 saa 08:38
Yasuwe :
1 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimiri Putin yatangaje ko adateze kwicara ngo aterere agati mu ryinyo igihe cyose Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitarisubiraho ku bihano biherutse gufatirwa igihugu cye, nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu kuroga Sergei Skripal wahoze ari intasi y’Abarusiya n’umukobwa we.

Ku wa Gatatu nibwo Amerika yatangaje ko hifashishijwe itegeko rirebana no kwifashisha ibinyabutabire n’ibinyabuzima mu ntambara, bafatiye u Burusiya ibihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 22 Kanama.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane, Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yavuze ko ibihano bafatiwe birimo kurengera kandi binyuranyije n’amategeko, kandi nyamara ntaho bahuriye na biriya bitero cyangwa ikoreshwa ry’intwaro zikozwe mu binyabutabire, ahamya ko batazicara ngo bategereze ahubwo nabo hari ingamba bazafata.

Muri Werurwe nibwo Skripal na Yulia bajyanywe mu bitaro mu Bwongereza nyuma y’uko bahawe uburozi bwatumye batakaza ubwenge. Umukobwa yaje gusezererwa muri Mata mu gihe se we yatashye muri Gicurasi.

U Bwongereza n’ibindi bihugu bibushyigikiye byashinje u Burusiya kuba aribwo bwihishe inyuma y’iki gikorwa, ibintu iki gihugu kitahwemye guhakana no kugaragaza ko nta sano ababikoze bafitanye nacyo.

CNN yatangaje ko mu bihano byafatiwe u Burusiya harimo gukumira ibicuruzwa byose bishobora gukoreshwa mu gisirikare. Iki gihugu cyahawe iminsi 90 yo kugaragaza ko kitagikoresha intwaro z’ubumara kandi kitanabiteganya.

Guverinoma y’u Bwongereza yakiriye neza iki cyemezo cya Amerika, aho yahamije ko bizereka u Burusiya ko amahanga atazihanganira ibikorwa by’ubushotoranyi.

Perezida Putin yiyemeje kudaceceka ku bihano Amerika yafatiye igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza