00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yanze kuripfana imbere ya Angela Merkel wamusabye kurekura Navalny

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2021 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Chanceliere w’u Budage, Angela Merkel yasabye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, gufungura Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, undi amusubiza ko uyu mugabo adafunzwe kubera impamvu za politike ko ahubwo ari ukubera ibyaha yakoze.

Ibi Angela Merkel yabigarutseho ku wa 20 Kanama 2021 ubwo yasozaga uruzinduko yagiriye mu Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Angela Merkel yavuze ko yasabye mugenzi we w’u Burusiya kurekura Navalny.

Ati “Nasabye Perezida w’u Burusiya kurekura Navalny”, Putin wari uhagaze iruhande rwa Merkel yahise avuga ko uyu mugabo “Adafunze kubera impamvu za politike ko ahubwo afungiye ibyaha yakoze.”

Putin yakomeje avuga ko asaba ko imyanzuro y’ubutabera bw’u Burusiya yubahwa. Ati “Nashakaga gusaba ko imyanzuro y’ubutabera bw’u Burusiya yubahwa”. Yavuze ko u Burusiya bufite politike idaheza, ko bityo umuntu adashobora guhorwa ibitekerezo bye bya politike.

Angela Merkel yavuze ko u Budage buzakomeza kugirana ibiganiro n’u Burusiya nubwo ngo hari ingingo nyinshi batabona kimwe.

Alexei Navalny, umurusiya unenga ubutegetsi bwa Vladmir Putin yatawe muri yombi muri Mutarama 2021, nyuma y’amezi atanu yari amaze avurirwa mu Budage, aho byavugwaga ko yarozwe n’ubutegetsi bw’uyu mugabo.

Navalny ashinjwa kurenga ku mabwiriza yahawe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kunyereza umutungo, agahabwa igifungo gisubitse. Buri gihe we yavuze ko ibyo birego bifite imvo za politiki.

Putin yanze kuripfana imbere ya Angela Merkel wari umusabye kurekura Navalny, amubwira ko adafunzwe kubera impamvu za politike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .