00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Lipkin ufite ubuhanga mu ndwara z’ibyorezo yavuze ko Coronavirus yabanje kugirwa ubwiru

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Umushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Prof Ian Lipkin, yatangaje ko yamenye ko Coronavirus iri mu Bushinwa ku wa 15 Ukuboza 2019, bwo bukayimenyesha Umuryango w’Abibumbye ku wa 27 Ukuboza uwo mwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yahawe igihembo cya miliyoni 1,34$ n’u Bushinwa kubera umusanzu ukomeye yagiye atanga mu bushakashatsi ku ndwara zandura by’umwihariko agakoko ka SARS-COV gafata imyanya y’ubuhumekero kadutse muri icyo gihugu mu 2002.

Bwafashije bikomeye inzego z’ubuzima zaho bituma gakumirwa kataroreka imbaga. Icyo gihe hapfuye ababarirwa muri 774.

Prof Lipkin yavuze ko Coronavirus ihangayikishije Isi ubu ngubu byashobokaga ko nayo yakumirwa hakiri kare ntikwirakwire hose, kandi abo yari buhitane bari kuba bake kuri abo bapfuye hagati ya 2002 na 2004.

Ni amagambo yaje asa n’akomeza kunyomoza ibyo u Bushinwa bwagiye butangaza ko igihe bwamenyeshereje Isi ko Coronavirus ihari ari bwo nabwo bwari bubimenye.

Inkomoko ya COVID-19 ntiramenyekana kugeza ubu. Itsinda ry’inzobere 14 zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye ngo zijye kuyicukumbura mu Bushinwa mu ntangiriro za 2021, ariko raporo zakoze yanenzwe kutayigaragaza neza. Yanzuye ko ishobora kuba yaraturutse ku ducurama aho kuba yaravuye muri laboratwari.

Ku wa 12 Kanama 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rishaka gutangiza ubundi bushakashatsi ariko u Bushinwa bubitera utwatsi.

Prof Lipkin ni umwe mu bagiye bifashishijwe cyane mu mpaka zitandukanye zigaruka ku nkomoko ya Coronavirus, hakekwa ko yaba yaturutse muri laboratwari igakwira mu Mujyi wa Wuhan utuwe n’abarenga million 11. Yakoranye n’inzego z’Ubuzima mu Bushinwa mbere y’uko iperereza ry’inzobere rikorwa.

Ngo yamenye ko hari inyigo zakorewe kuri Coronavirus z’uducurama kandi zirimo ibyago byinshi, zigakorerwa muri laboratwari ziciriitse.

Muri Kamena uyu mwaka yagize ati “Niba barazanye amagana y’uducurama kandi tumwe muri two tukaba tutari dufite ibimenyetso, bari bushobore kumenya bate niba virus yari muri laboratwari cyangwa itarimo? Ntibari kubishobora.”

Mu bihe bitandukanye u Bushinwa bwashinjwe guhisha amakuru ku nkomoko ya Coronavirus no kutamenyekanisha igihe nyirizina umurwayi wa mbere yagaragariye.

Byatumye bukomeza gushinjwa uburangare bigatuma ako gakoko gakwirakwira Isi kandi kari kugira igaruriro iyo bimenyekana ku gihe.

Umushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Prof Ian Lipkin, yatangaje ko yamenye ko Coronavirus iri mu Bushinwa ku wa 15 Ukuboza 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .