00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Harry na Meghan Markle bibarutse ubuheta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kamena 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2021, Prince Harry [Duke of Sussex] na Meghan Markle [Duchess of Sussex] bibarutse umwana w’ubuheta w’umukobwa.

CNN yatangaje ko umuvugizi w’aba bombi yatangaje ko bibarutse umwana w’umukobwa bise Lilibet "Lili" Diana Mountbatten-Windsor wavukiye muri Santa Barbara Cottage Hospital muri California ndetse umwana na nyina bose bakaba bameze neza.

Ati “Umwana na nyina bameze neza. Lili yahawe izina ryo hagati rya Diana ryatoranyijwe mu guha icyubahiro nyirakuru Princess Diana witabye Imana.”

Ubu buheta bwa Prince Harry na Meghan buje bukurikira umwana w’umuhungu w’imfura yabo Archie Harrison.

Harry na Meghan bari batangaje ko bitegura umwana wabo wa kabiri mu ntangiro z’uyu mwaka. Meghan yari aherutse gutangaza ko mu mpeshyi yashize yakuyemo inda.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Umwaka ushize bafashe umwanzuro wo kureka inshingano z’ibwami bajya kuba muri Amerika kubera irondaruhu ryakorewe imfura yabo.

Prince Harry na Meghan Markle bibarutse umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .