00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Phillipines: Impanuka ikomeye y’indege ya gisirikare yahitanye abarenga 50

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Impanuka y’indege ya gisirikare yabereye mu birwa bya Phillipines yahitanye abantu barenga 50 barimo abasivili batatu, nyuma y’uko yananiwe kururuka neza ku Kibuga cy’Indege kiri ku Kirwa cya Joro, aho ingabo za Leta ziri mu mirwano ikomeye n’inyeshyamba za Abu Sayyaf.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Lockheed C-130 Hercules yari itwaye abasirikare 96 bari bagiye ku rugamba ku nshuro ya mbere nyuma guhabwa imyitozo ya gisirikari. 49 muri bo bakomeretse barimo n’abakomeretse bikabije.

Yari mu mpano z’indege ebyiri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse guha Phillipines ndetse bivugwa ko yari imeze neza kuko yari isigaje gukora urugendo rw’amasaha 11.000 ngo yongere gukorerwa igenzura.

Umuvugizi w’Ingabo za Philippines yavuze ko Leta igiye gutangira ibikorwa by’iperereza ku ntandaro y’iyi mpanuka ariko avuga ko batakwemeza ko yagabweho igitero n’umutwe w’inyeshyamba bahanganye.

Ahabereye impanuka y'indege ya gisirikare muri Phillipines habonetse umuriro ukurikiwe n'umwotsi mwinshi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .