00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Indege ya gisirikare yakoze impanuka itwaye abasaga 90

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Indege ya gisirikare yakoze impanuka mu majyepfo ya Philippines kuri iki Cyumweru, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima n’aho abagera kuri 40 barakomereka.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa C-130 y’ingabo zirwanira mu kirere yari itwaye abantu 92 barimo abaderevu batatu n’abakozi batanu. Abandi bose bari abasirikare.

Biravugwa ko iyi ndege yagize ikibazo ubwo yageragezaga kugwa ku kirwa cya Jolo giherereye mu Majyepfo y’iki Gihugu, ni mu birometero 1000 uvuye mu murwa mukuru Manila.

Amwe mu mafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za ABS-CBN, yagaragazaga ko iyo ndege iri gushya kandi iri gucumba umwotsi .

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Philippines, Cirilito Sobejana, yabwiye itangazamakuru ko abantu 40 barokokeye muri iyo mpanuka bari kwitabwaho kandi ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Yagize ati “Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahageze tui gusenga ngo dushobore gukiza ubuzima bw’abantu benshi. Ni ibyago, indege yatakaje inzira, yagerageje kurwana no kugarura imbaraga ariko birananirana iragwa.”

Iyi mpanuka ibaye ikurikira iheruka kuba ya kajugujugu mu kwezi gushize, yahitanye abasirikare batandatu bari bari mu myitozo mu majyaruguru ya Manila.

Iyi ndege yari itwaye abantu 92
Nyuma yo kugwa, iyi ndege yacumbye umwotsi mwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .