00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Duterte arifuza umwanya wa Visi Perezida avuye kuwa Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, uzwi hirya no hino ku byemezo n’imbwiraruhame ze zikakaye, yavuze ko yifuza umwanya wa Visi Perezida umwaka utaha ubwo manda ye nka Perezida izaba irangiye.

Duterte w’imyaka 76 yavuze ko hari ibyo atabashije gukora mu myaka itanu amaze ayoboye Philippines, bityo ko byaba byiza abaye Visi Perezida akabirangiza.

Itegeko Nshinga rya Philippines ntabwo ryemerera Perezida kuyobora manda zirenze imwe.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’amashyaka ya Politiki kuri uyu wa Gatatu, Duterte yavuze ko yakozwe ku mutima n’amarangamutima abaturage bamugaragarije, bamwereka ko bakimukunze.

Yagize ati “Icyifuzo cyo kuba nakwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida, nanjye ndagishyigikiye. Ndi kubitekerezaho.”

Bamwe mu batavuga rumwe na Duterte bagize impungenge kuri icyo cyifuzo cye kuko Visi Perezida ari we uhabwa inshingano za Perezida iyo Perezida watowe apfuye cyangwa atakibasha kuzuza inshingano ze.

Bavuga ko biramutse bibayeho, byaba bihabanye n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Nubwo ubutegetsi bwe bwazanye inkundura yo guhiga bukware abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge harimo no kubarasa, ibyegeranyo bitandukanye bigaragaza ko Duterte agikunzwe n’abaturage.

CNN yatangaje ko Duterte ashobora kwiyamamariza kuba Visi Perezida umwaka utaha kugira ngo yirinde kuba yakurikiranwa n’inkiko kuko byagiye biba ku bamubanjirije.

Duterte yavuze ko mu gihe yagira ibyago ubaye Perezida ntabe ari inshuti ye, kuba Visi Perezida kwe ntacyo byaba bimumariye.

Perezida Duterte yavuze ko ashobora kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .