00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pfizer yizeye ko urukingo rwayo rwa Covid-19 ruzamara igihe kirekire rugikenewe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, Pfizer, cyatangaje ko cyiteze ko urukingo rwa COVID-19 cyakoze ruzamara igihe kirekire rugikenewe nk’uko iz’ibindi byorezo bituruka ku bicurane zihora zikenewe.

BBC yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2021 icyo kigo cyinjije miliyari 3,5$ gikesha urwo rukingo biturutse ko kuntu rukenewe ku bwinshi bijyanye n’uko icyorezo kigenda gikaza umurego.

Amasezerano Pfizer ikomeje kugirana n’ibihugu bitandukanye bisaba kuzabona ku rukingo rwayo n’andi igifite atararangira aho isabwa kuzatanga doze miliyari 1,6 muri uyu mwaka, atuma iteganya kuzinjiza miliyari 26$ mu 2021.

Icyo kigo cyatangaje ko cyizeye kuzasinya amasezerano menshi muri uyu mwaka, ndetse hari kubaho n’ibiganiro hagati yacyo n’ibihugu byinshi byifuza kuzaruhabwa mu 2022 na nyuma yaho.

Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Albert Bourla, yavuze ko uko urukingo bakoze ruri gushakwa byerekana ko ruzakomeza gukenerwa igihe kirekire.

Ati “Dushingiye ku byo tumaze kubona, twizera ko urukingo rwa COVID-19 ruzakomeza gukenerwa nk’iz’ibicurane. Ni ibintu bishoboka cyane.”

Urukingo icyo kigo cyakoze ruri no mu zo u Rwanda rwifashishisha, cyarufatanyije n’ikindi cy’Abadage cyitwa BioNTech. Rutangwaho doze ebyiri kugira ngo uwaruhawe byizerwe ko yakingiwe.

Pfizer yiteze kunguka cyane kuko urukingo yakoze ruzakenerwa igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .