Perezidansi y’u Burusiya yasohoye amafoto atangaje ya Perezida Putin ari mu biruhuko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Kanama 2017 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Kremlin, byasohoye amafoto ya Perezida Vladimir Vladimirovich Putin ari mu kiruhuko muri Siberia, amugaragaza hari aho atambaye ishati ari mu bikorwa bitandukanye.

Siberia ni intara nini cyane y’u Burusiya ikora ku majyaruguru ya Aziya, ikarangwa n’imisozi miremire y’amashyamba akunze kubamo ubukonje bukabije. Ni naho haba ikiyaga gifite ubujyakuzimu buruta ubw’ibindi ku Isi cya Baikal, bungana na metero 1,642 ari nacyo Putin agaragara ari kogamo.

Nk’uko Umuvigizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yabitangaje, hari mu karuhuko Putin yagize mu cyumweru gishize, akora imyitozo itandukanye irimo koga no kuroba.

Putin yari yaherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Sergei Shoigu. Kremlin yatangaje ko kuri uyu wa Mbere bazanasohora amashusho y’uburyo ibiruhuko bye byagenze, akazanyura kuri televiziyo zitandukanye.

Putin wabaye mu rwego rw’ubutasi rw’u Burusiya, KGB, kugeza ubwo yasezeraga mu 1991 ageze ku ipeti rya Lieutenant Colonel agahita yinjira muri politiki, akunze kugaragara mu mafoto atandukanye akora imyitozo ngororamubiri, ari kurasa cyangwa atwaye amafarashi.

Akunze kugaragazwa nk’umuyobozi ufite ubudahangarwa bw’umubiri, cyane ko anafite umukandara w’umukara mu mikino ya Judo, akaba n’umwarimu ku rwego rw’igihugu mu mukino njyarugamba wa Sambo, imikino yombi yatangiye gukina afite imyaka 12.

Kugeza ubu Putin w’imyaka 65 nta mugore afite kuko ku wa 28 Nyakanga 1983 aribwo yashakanye na Lyudmila Shkrebneva bakabyarana abana babiri aribo Mariya Putina na Yekaterina Putina, ariko ku wa 6 Kamena 2013 Putin yatangaje ko iby’urugo rwabo byarangiye, ku wa 1 Mata 2014 Kremlin ishimangira ko gatanya yemejwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza