00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Zambia yanze kuba muri Perezidansi, IS yigambye igitero cyaguyemo imbaga i Kabul: Amakuru y’ingenzi mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko atazimuka mu nzu ye bwite ngo ajye kuba mu yo agenewe nk’umukuru w’igihugu aho bivugwa ko yaba yayinenze ubwiza.

Ni mu gihe biteganyijwe ko uwamubanjirije Edgar Lungu yimuka muri iyo nzu muri iki cyumweru akajya gukodesha inzu y’Umushinwa uba muri Zambia akaba ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, Stopilla Sunzu.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Perezida Hichilema, Batuke Imenda,nubwo Perezida mushya azakorera muri Perezidansi, azakomeza gutura mu nzu ye bwite.

Ati “Nk’uko Perezida wacu yabivuze mbere y’uko arahira, azakomeza kuba mu nzu ye iri New Kasama. Ntacyo bimutwaye kuba muri ‘Community House’ [niko yiswe]. Ugereranyije izo nzu zombi, iye ni yo nziza.”

Perezida Hichilema yanze kujya kuba muri Perezidansi
Yahisemo kwigumira mu nzu ye bwite yiswe 'Community House' kuko Perezidansi itayirusha ubwiza

===================================================
Kenya igiye gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson mu bice by’icyaro

Ubutegetsi bwa Kenya bwatangaje ko bwahisemo gukingira Covid-19 hakoreshejwe urukingo rwa Johnson & Johnson mu bice by’icyaro.

Umuvugizi w’itsinda rishinzwe ibyo kurwanya Covid-19 muri Kenya, Dr Willis Akhwale, yatangaje ko ibitaro byo mu cyaro bidafite ubushobozi bwo kubika mu buryo bwa nyabwo inkingo za Moderna na Pfizer kuko zisaba ibikoresho byihariye birimo ibikonjesha ku rwego ruhanitse.

Ni mu gihe inkingo za Johnson & Johnson iyo zibitswe neza zishobora kumara imyaka ibiri nta kibazo ziragira kandi kuzikwirakwiza mu duce tugoranye kugeramo bikaba byoroshye.

Dr Willis yavuze ko inkingo za AstraZeneca na zo zizakoreshwa aho bishoboka mu bitaro byo mu mijyi no mu cyaro.

Mu baturage bagera kuri miliyoni 50 muri Kenya, abagera kuri miliyoni 2.5 ni bo bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19. Abagera ku bihumbi 800 ni bob amaze gukingirwa byuzuye.

Kenya yahisemo gukoresha urukingo rwa Johnson & Johnson kuko rutagoye kurubika

==================================================
IS yigambye igitero cyahitanye imbaga i Kabul

Abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State bemeje ko ari bo bagabye igitero cyaguyemo abantu benshi hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kabul, kuri uyu wa 26 Kanama 2021.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’ikinyamakuru Amaq kinyuzwamo icengezamatwara rya IS, rivuga ko umwe mu barwanyi bayo yagabye iki gitero ari nko muri metero eshanu uvuye aho ingabo za Amerika zari ziri.

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarasanye n’aba barwanyi zihatakariza abasirikare 12 baguye muri iyi mirwano.

Abandi 15 bakomeretse mu gihe abapfuye bose bataramenyekana nubwo byavugwaga ko bagera kuri 60 nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje.

Umugaba w’ingabo za Amerika ushinzwe Afhganistan, Kenneth McKenzie, yavuze ko bari basanzwe biteguye ko IS ishobora kubagabaho ibitero.

Ati “Twari twabivuze kuva mbere ko tugomba kurwanya IS muri Afghanistan nubwo twakuyeyo ingabo. Ubu turi gukoresha imbaraga nyinshi ngo tumenye abari inyuma y’iki gitero kandi twiteguye guhanga na bo.”

Kenneth McKenzie yakomeje avuga ko hashobora no kuba ibindi bitero.

Islamic State yigambye igitero cyagabwe ku wa Kane hafi y'Ikibuga cy'Indege i Kabul muri Afghanistan

===================================================

Axel Springer yashoye miliyari y’amadolari mu kugura Politico

Ikigo cy’itangazamakuru cyo mu Budage, Axel Springer, cyemeye kugura urubuga rw’amakuru, Politico rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arenga miliyari z’amadolari ya Amerika.

Amasezerano y’ubugure yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama 2021 aho agashami ka Politico gatangazaga amakuru y’ikoranabuhanga na ko kari muri aya masezerano.

Axel Springer na Politico byari bisanzwe bikorera hamwe ishoramari ku mugabane w’u Burayi. Hashingiwe kuri iyo mikoranire, impande zombi zatangiye gushyira imbaraga mu biganiro biganisha kuri iyi ntambwe mu ntangiriro z’iyi mpeshyi nk’uko ikinyamakuru Street Journal cyabitangaje.

Nibura Politico yakoreshaga abanyamakuru bagera ku 1500 mu bikorwa byayo byo mu Majyaruguru ya Amerika, mu ishoramari rihuriweho mu Burayi no mu gashami kayo ka Protocol.

Nyiri Politico, Robert Allbritton, yavuze ko yahisemo kuyigurisha kuko "byagaragaye neza ko inshingano zo kwagurira ubucuruzi ku isi hose, kurushaho guha serivisi nziza abakurikira ibyo itangaza no guha amahirwe menshi abakozi bayo, zishobora kurushaho gutera imbere mu gihe byaba bikozwe na isosiyete nini ifite icyerekezo gikomeye ku isi kurenza uko we yabikora nk’uhagarariye ‘business’ y’umuryango.”

Biteganyijwe ko abari mu matsinda y’abashinzwe ibitangazwa kuri uru rubuga n’ubuyobozi muri Amerika, Politico ishami ry’u Burayi na Protocol bazakomeza gukora.

Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka.

Axel Springer igiye kwegukana Politico kuri miliyari y'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .