Al Jazeera yanditse ko kuri uyu wa Gatanu Erdoğan yavuze ko kuba Biden yarahamije ko Putin ari umwicanyi, ari gikorwa giteye isoni, kidakwiriye gukorwa n’umukuru w’igihugu.
Ntabwo abakuru b’ibihugu benshi bakunze kugaruka ku magambo yavuzwe na bagenzi babo. Perezida wa Leta Zunze Ubumwa za Amerika Joe Biden, ubwo yari mu kiganiro na ABC News, yavuze ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ari umwicanyi.
Nyuma y’uko Biden yise Putin umwicanyi, itangazamakuru ryabajije Putin icyo abivugaho maze asubiza mu mvugo yuje ininura, avuga ko “Umuntu[umwicanyi] amenya undi”
Byose byakomotse ku nkuru ya Alexey Navalny utavuga rumwe na Leta ya Putin wamaze igihe arwariye mu Budage, kandi bikavugwa ko yari yarozwe na Guverinoma y’u Burusiya.
Muri 2019 Joe Biden yise Erdoğan umunyagitugu, kandi mu bitangazamkuru binyuranye hakunze kumvikana mo Biden yitotombera ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye muri 2016 bugahesha insinzi Donald Trump.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, aherutse gutangaza ko mu matora Joe Biden aherutse kwegukana, u Burusiya bwagerageje kuyivangamo ngo buheshe Trump indi manda ntibikunde.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!