00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tunisia yongereye igihe cyo guhagarika Inteko, Amerika yatezwe umutego n’Aba-Taliban: Amakuru y’ingenzi mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yatangaje ko igihe cyo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko cyongerewe hagategerezwa itangazo rishya nyuma y’aho mu kwezi gushize yirukanye Minisitiri w’Intebe.

Saied yari yambuye abagize Inteko Ishinga Amategeko ubudahangarwa.

Itangazo rya Perezidansi ya Tunisia ryavuze ko mu minsi ya vuba azageza ijambo ku baturage nubwo hatatangajwe ibisobanuro byinshi nk’uko inkuru ya VOA ibivuga.

Kuva mu kwezi gushize, Perezida Saied ntarashyiraho Minisitiri usimbura uwo yirukanye cyangwa ngo agire icyo avuga ku gitutu yashyizweho n’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi barimo n’abafatiye runini iki gihugu.

Saied yavuze ko uruhare rwe rwari rukenewe mu gutabara igihugu kubera imiyoborere mibi, ruswa n’ibibazo bya politiki byakimunze kuva mu myaka ishize bikaba byaratijwe umurindi na Covid-19.

Pereiza wa Tunisia,Kais Saied, yigije inyuma gahunda yo guhagarika Inteko Ishinga Amategeko

====================================================
EAC yashyizeho urubuga ruhuza urubyiruko mu gusigasira amahoro n’umutekano

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wemeje gahunda yo gushyiraho urubuga ruhuza urubyiruko hagamijwe guharanira amahoro n’umutekano mu Karere.

Uru rubuga ruzafasha urubyiruko guhuza imbaraga no kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga umutekano ku rwego rw’akarere aho kwishora mu biwuhungabanya.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya EAC kuri uyu wa Mbere, i Arusha muri Tanzania, rivuga ko ishyirwaho ry’uru rubuga ryemejwe mu nama yabaye ku wa Gatanu yahuje abagize akanama k’umutekeno muri uyu muryango.

Ikigamijwe ni ukwimakaza ibikorwa by’amahoro n’umutekano no guhererekanya amakuru ndetse no korosha ubukangurambaga ku gusigasira amahoro mu nzego zitandukanye bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Hari ukugaragaza ahari umutekano muke n’aho bikenewe ko urubyiruko rwagira uruhare kugira ngo ugaruke.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko intego ya EAC ari uko mu myaka itanu iri imbere izaba yarimakaje umutekano yibanda ku guteza imbere ibikorwa by’abikorera, bigira uruhare mu bukungu no guhanga imirimo.

Ati “Kugera kuri iyi ntego bizafasha mu gutuma urubyiruko rutishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko intego ya EAC ari uko mu myaka itanu iri imbere izaba yarimakaje umutekano yibanda ku guteza imbere ibikorwa by’abikorera bigira uruhare mu bukungu no guhanga imirimo

====================================================
Philippine: Duterte ugiye gusoza manda ye yemeye kuzaba Visi Perezida mu 2022

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte, yatangaje ko aziyamamaza nka Visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi mu matora ateganyijwe umwaka utaha, ibimuharurira inzira yo kuguma ku butegetsi nyuma yo kurangiza manda ye.

Ishayaka riri ku butegetsi muri Philippine (PDP-Laban party) ryatangaje ibi mu gihe riteganya Inteko Rusange ku wa 8 Nzeri.Biteganyijwe ko muri iyi nteko ari bwo iri shyaka rizemeza uwahoze ari umufasha wa Duterte akaba n’umusenateri Christopher "Bong" Go nk’umukandida mu matora ya Perezida azaba mu 2022.

Muri Philippine manda ya perezida imara imyaka itandatu. Duterte azasoza manda ye mu mpera za Kamena 2021. Kuba Duterte yaba Visi Perezida, abasesenguzi bavuga ko n’ubundi bisa nk’aho azaba akiri ku butegetsi.

Perezida Duterte wa Philippine yemeye kuzaba Visi Perezida umwaka utaha ubwo manda ye izaba irangiye

===================================================
Amerika ikomeje gushoberwa no guhungisha abenegihugu bari muri Afghanistan

Ibikorwa byo gutabara no guhungisha Abanyamerika bari muri Afghanistan hamwe n’abafatanyaga na bo, bikomeje kubera Amerika ingorabahizi kubera uburyo Aba-Taliban barikanuye ndetse igihe gishobora kuyirangiriraho bitaragira aho bigera.

Harabura icyumweru kirenga kugira ngo igihe ntarengwa kuri Amerika, cyo gukura abasirikare bose muri Afghanistan kirangire kuko iyo tariki ari 31 Kanama.

Nubwo bimeze bityo ariko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege ’Hamid Karzai International Airport’, aho bashobora gufatira indege, gikomeje gucungishwa ijisho n’Aba-Taliban.

Bituma hari benshi batarabona uko bahungishwa kubera uruvunganzoka rw’Aba-Taliban bakikije iki kibuga badapfa kwemerera uwi ari we wese kurenga imbibi zacyo. Ikindi ni uko abayobozi b’aba-Taliban basa n’aho ntacyo bitayeho kuba nyirantarengwa yegereje ku Banyamerika nk’uko VOA yabitangaje.

Ibikorwa byo gutahukana Abanyamerika n'Abanya-Afghanistan bashaka guhunga bikomeje kuba ingorabahizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .