00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Somalia yambuye ububasha Minisitiri w’Intebe, umwuka mubi hagati ya Philippines na ICC,...: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Somalia, Mohamed Farmaajo yavuze ko yambuye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hussein Roble ububasha bwo kuba yakwirukana cyangwa agaha akazi abandi bayobozi.

Mu itangazo ibiro bya Perezida byashyize hanze ku wa 15 Nzeri 2021, byavuze ko Minisitiri w’Intebe yambuwe ubu bubasha kugeza nyuma y’amatora ateganyijwe muri iki gihugu.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe kuko Minisitiri w’Intebe yarenze ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, bityo ko yambuwe ubushobozi bwo kuba yakwirukana cyangwa agashyira mu myanya Abaminisitiri.

France 24 dukesha iyi nkuru ivuga ko Hussein Roble ashinjwa kurenga ku Itegeko Nshinga kuko mu cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwirukana uwari ukuriye Urwego rushinzwe iperereza ngo kubera uburyo yitwaye mu kirego cy’umukozi w’uru rwego uherutse kuburirwa irengero.

Nyuma y’aho uyu mukozi yirukaniwe, Perezida Mohamed Farmaajo yahise amufata amugira Umujyanama we wihariye mu by’umutekano ibintu bitashimishije Minisitiri w’Intebe.

Perezida wa Somalia, Mohamed Farmaajo yambuye Minisitiri w'Intebe ububasha bwo kuba yakwirukana umukozi wa Leta

=========================================================

USA: Hari impungenge z’uko igiti kinini ku Isi cyakwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari impungenge ko inkongi y’umungiriro yibasiye California ishobora no kototera Sequoia National Park ibarizwamo igiti cya mbere kinini ku Isi kizwi nka ‘General Sherman’.

Iki giti kiswe ‘General Sherman’ gifatwa nk’aho aricyo kinini ku Isi kuko gifite uburebure bwa metero 83 kandi kikaba kiri no mu bikuze ku Isi, aho kimaze imyaka isaga 2500.

Kubera impungenge z’uko gishobora kwibasirwa n’inkongi iri kokototera parike kibarizwamo, cyo n’ibindi bifite amateka yihariye byamaze kuzengurutswa aluminum ku buryo bitakwangizwa n’inkongi.

Sequoia National Park ni kamwe mu duce tubungabungwa cyane muri Leta ya California kuko kabarizwamo ibiti 2000 byo mu bwoko bwa Sequoias butakiboneka henshi ku Isi.

Muri Amerika hari impungenge z'uko iki giti kinini ku Isi kizwi nka ‘General Sherman’ cyakwibasirwa n'inkongi y'umuriro

=========================================================

Philippines yanze ko ICC yinjira mu kibazo cy’intambara yashojwe ku bacuruza ibiyobyabwenge

Guverinoma ya Philippines yanze gufatanya n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC mu iperereza rushaka gukora ku ntambara iki gihugu kimaze iminsi cyarashoye ku bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Kuva Rodrigo Duterte yajya ku buyobozi mu 2016, imibare igaragaza ko abantu 6100 bakekwagaho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bishwe binyuze mu ntambara bashoweho n’inzego z’umutekano za Leta.

Ku wa 16 Nzeri 2021, abacamanza ba ICC banzuye ko hakorwa iperereza kuri ubu bwicanyi ngo kuko bushobora kuba bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishyigikiwe na Perezida Duterte.

Nyuma y’igihe gito aba bacamanza batangaje ibi, Guverinoma ya Philppines yavuze ko idateganya gukorana na ICC muri iri perereza cyangwa ngo iyemerere kuritangiza mu gihugu.

Perezida Duterte n’Umuyobozi wa Polisi muri Philippines baherutse kuvuga ko aba bantu bishwe inzego z’umutekano za leta zirwanaho, bavuze ko ICC nta burenganzira ifite bwo kwivanga mu buryo iki gihugu kiyobowe.

Guverinoma ya Philippines iyobowe na Rodrigo Duterte yanze ko ICC ikora iperereza ku ntambara yashoje ku bacuruza ibiyobyabwenge

=========================================================

U Butaliyani: Abatarikingije COVID-19 bashobora kwirukanwa mu kazi

Guverinoma y’u Butaliyani igiye kurushaho gukaza ingamba zigamije kwirinda COVID-19 no gushishikariza abantu kuyikingiza, zirimo ko n’utazikingiza iki cyorezo ashobora kwirukanwa mu kazi.

Biteganyijwe ko abakozi bose bazajya basabwa kwerekana icyangombwa cy’uko bikingije COVID-19 mbere y’uko bajya mu kazi. Amakuru dukesha BBC avuga ko abatazikingiza bishobora kubaviramo kwirukanwa ndetse nyuma y’iminsi itanu umushahara wabo ugahita uhagarikwa.

Ku wa 15 Nzeri 2021 nibwo u Butaliyani bwatoye itegeko ryo kongera ibyangombwa bisabwa abakozi kugira ngo binjire mu kazi, haba ku bikorera n’abakorera abandi.

Bivugwa ko iri tegeko rigamije kongera icyangombwa cy’uko umuntu yipimishije COVID-19 mu by’ingenzi umuntu asabwa igihe agiye mu kazi.

Kugeza ubu icyangombwa cy’uko umuntu yipimishije COVID-19 cyatangiye kugira agaciro gakomeye muri iki gihugu kuko ntawemerewe kujya mu modoka rusange, gari ya moshi, restaurants , inzu zikorerwamo siporo zizwi nka gym n’inzu zerekanirwamo filime atagifite.

Mu Butaliyani abadafite icyangombwa cy'uko bikingije COVID-19 bashobora kwirukanwa mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .