Perezida wa Siriya yasabye Ingabo za Amerika kumuvira mu gihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Siriya, Bashar Al –Assad, yasabye Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumuvira mu gihugu, agaragaza ko amayeri yose zakoreshaga yazishiranye.

Amerika imaze igihe ifasha inyeshyamba zirwanya Leta ya Assad zibumbiye mu mutwe SDF (Syrian Democratic Forces) wanigaruriye ibice bimwe by’amajyaruguru ya Siriya.

Mu kiganiro na Russia Today, Assad yavuze ko Abanyamerika bakwiye gutaha kuko batsinzwe.

Yagize ati “Abanyamerika bagomba kugenda. Uko byagenda kose baragenda. Bakwiye kuhigira isomo. Ibyo muri Iraq ni nabyo bibaye muri Siriya. Ntabwo abaturage bazemera abanyamahanga muri aka karere ukundi.”

Assad yavuze ko ikibazo gisigaye mu gihugu cye ni umutwe wa SDF.
Siriya yinjiye mu ntambara mu myaka irindwi ishize. Kuva icyo gihe Assad yahanganye n’imitwe itandukanye yashakaga kumuvana ku butegetsi.Byatumye Leta itakaza igice kinini cy’igihugu kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo ingabo z’u Burusiya zazaga kumufasha.

Muri uku kwezi, ingabo za leta zabashije kwirukana inyeshyamba mu murwa mukuru Damascus.

Assad yavuze ko hari habuze gato ngo ingabo z’u Burusiya zarwanaga ku ruhande rwe zirwane n’iz’Amerika zari ku ruhande rw’inyeshyamba.

Ati “Kubw’amahirwe byabashije kwirindwa atari ukubera ubuhanga bw’Abanyamerika ahubwo byatewe n’ubuhanga bw’Abarusiya.”

Tariki 7 Mata 2018 mu mujyi wa Douma abantu 70 barapfuye, bivugwa ko bishwe na Leta ikoresheje imyuka y’uburozi.

Byatumye Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuga ko Assad ari inyamaswa.
Assad yavuze ko we adashobora kubona uko yita Trump, ati “Yabivuze mu mvugo ntashobora gukoresha, njye sinayikoresha. Iriya mvugo ni iye. Niyo imuranga ariko umuntu nka Trump ntacyo azantwara.”

Muri Mata, Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byagabye ibitero ku ngabo za Assad nko kwihimura kuri icyo gitero cy’uburozi.

Ibitero by’ibyo bihugu byasize abantu 12 bahasize ubuzima nk’uko byemejwe n’imiryango y’ubutabazi.

Muri Werurwe 2018 Umuryango ushinzwe kureberera uburenganzira bwa muntu muri Siriya watangaje ko abantu basaga ibihumbi 500 bamaze guhitanwa n’intambara kuva yatangira.

Perezida wa Siriya, Bashar Al –Assad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza