00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Tchèque yajyanywe mu bitaro igitaraganya, umuryango wacuruje amabanga ya Amerika uri mu mazi abira: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Miloš Zeman wa Repubulika ya Tchèque, yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’uburwayi, aho ari kuvurirwa ku cyumba cyagenewe indembe mu bitaro bya gisirikare muri icyo gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 77 yari asanzwe ari gufata imiti y’indwara itarangajwe ndetse mu matora y’abadepite yaherukaga muri icyo gihugu, yari yasabwe n’umuganga we gutorera mu biro bye, aho kujya gutorera ku ishuri ribyegereye nk’uko byari byagenwe.

Perezida Zeman arwaye mu bihe bibi cyane kuko ari bwo yari akenewe, aho yagombaga kwemeza uzaba Minisitiri w’Intebe, ari na we uba ugomba gushyiraho Guverinoma iyobora igihugu.

Mu matora yari aherutse kuba, ishyaka ANO ry’umuherwe Andrej Babiš wari Minisitiri w’Intebe kuva mu 2017, akaba n’inshuti magara ya Perezida Zeman, ryari ryatsinzwe kuko impuzamashyaka igizwe n’amashyaka atanu, yari yatsindiye imyaka 108 muri 200 y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bivuze ko ingoma ya Babiš ufite umutungo ukabakaba miliyari 3,4$, ishobora kuba iri kugana ku iherezo.

Uyu muyobozi yagiye ku butegetsi afitiwe igikundiro gikomeye, aho yagaragajwe nk’ufite ubushobozi bwo kuvana abaturage mu bukene, ariko ingoma ye yaranzwe n’imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, ndetse ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo raporo izwi nka ‘Pandora Papers’ yagaragazaga ko mu 2009, uyu mugabo yafashe miliyoni 22$ akayagura inzu mu mahanga, bikekwa ko ari amafaranga yanyereje mu misoro.

Perezida Miloš Zeman wa Repubulika ya Tchèque, yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gufatwa n’uburwayi

=============================================

Amerika: Umuryango ushinjwa kugurisha amabanga y’igihugu uri mu kaga

Umuryango wa Jonathan Toebbe n’umugore we Diana Diana, uri mu mazi abira nyuma yo gufatwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Amerika, FBI, uri kugurisha amabanga y’ingenzi agize ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora ubwato bugendera munsi y’inyanja, bushobora gutwara no kurashisha intwaro kirimbuzi.

Iri koranabuhanga rirahambaye cyane kandi rirahenze, kuko rifitwe gusa n’ibihugu bitandatu, ari byo Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Buhinde, mu gihe Australie na yo iherutse kurigura na Amerika mu kwezi gushize, ibintu byatumye igirana ikibazo n’u Bufaransa bwari bwarasezeranyijwe kuzaryubakira icyo gihugu.

Mu bihugu byose bitunze iri koranabuhanga, Amerika niyo ifite iriteye imbere kurusha ibindi bihugu. Toebbe yageze kuri iri koranabuhanga rihambaye ubwo yakoraga mu gisirikare cya Amerika gikorera mu mazi, akaba yari umwe mu bashinzwe tekinike, ari nacyo cyamuhaye amakuru ahambaye kuri iryo koranabuhanga.

Nyuma yo kwemererwa kuva mu gisirikare cya Amerika gikorera mu mazi, uyu mugabo ngo yatangiye gukorana n’undi muntu yakekaga ko ari umukozi wa Leta y’amahanga, amwoherereza amakuru arambuye y’uburyo ashobora kumufasha kugera kuri iryo koranabuhanga.

Icyo atamenye ni uko umuntu bavuganaga yari umukozi wa FBI, wakomeje kumwinja kugera ubwo bumvikanye ibiciro, aho uyu mugabo n’umugore we basabaga ibihumbi 100$, ariko bakishyurwa hifashishijwe cryptocurrency.

FBI yataye muri yombi uyu muryango nyuma y’uko wari ugiye gutanga aya makuru ku nshuro ya gatatu.

Umuryango ushinjwa gucuruza amabanga y'igisirikare cya Amerika agize ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora ubwato bugendera munsi y’inyanja, uri mu mazi abira

================================================

Abdul Qadeer Khan wafashije Pakistan gutunga intwaro kirimbuzi yapfuye

Abdul Qadeer Khan wari ufite imyaka 85, yaguye muri Pakistan, nk’uko Minisiteri Ishinzwe Amakuru yabitangaje muri icyo gihugu.

Khan azibukwa cyane ku ruhare rukomeye yagize mu gufasha Pakistan kubaka intwaro kirimbuzi, ikoranabuhanga yahaye igihugu cye rigatuma intambara cyarimo n’u Buhinde, na bwo bufite intwaro kirimbuzi, icogora.

Uyu mugabo ariko yanenzwe cyane n’ibihugu nka Amerika cyane kubera uruhare yagize mu gucuruza ikoranabuhanga rihambaye ryifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi ku bihugu nka Iran na Koreya ya Ruguru.

Mu 2004 yarafunzwe ku busabe bwa Amerika, ariko aza gufungurwa mu 2009, akaba yafatwaga nk’intwari muri Pakistan.

Pakistan, u Buhinde, Koreya ya Ruguru na Israel byiyongera ku Bufaransa, u Bwongereza, u Burusiya, u Bushinwa na Amerika mu bihugu icyenda bitunze intwaro kirimbuzi ku Isi.

Abdul Qadeer Khan wafashije Pakistan gutunga intwaro kirimbuzi yitabye Imana

=================================================

California: Gukuramo agakingirizo bigiye kujya bihanirwa

Leta ya California yatangaje ko umuntu uzajya akuramo agakingirizo atabiherewe uburenganzira na mugenzi we, azajya aba akoze ikosa rishobora kumujyana mu nkiko.

Gukuramo agakingirizo utabihewe uburenganzira n’uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina (bizwi nka Stealthing), ni ibintu bikunze kubaho, aho ubushakashatsi bwerekanye ko abagore 12% bari hagati y’imyaka 21 na 30, bavuze ko hari ubwo umuntu bakoranye imibonano mpuzabitsina yakuragamo agakingirizo nta burenganzira abiherewe, ibishobora gutuma abanduza indwara cyangwa akabatera inda.

Muri Leta ya California, ibikorwa nk’ibi ntabwo bizagirwa icyaha umuntu yahanirwa, ariko umuntu ashobora kuregwa ku ngaruka byateje, akaba yagezwa no muri gereza.

Ubusanzwe, ibikorwa nk’ibi bifatwa mu bigize icyaha cy’ihohotera mu bihugu nk’u Budage, uretse ko ibimenyetso by’iki cyaha bikunze kuboneka bigoranye.

Gukuramo agakingirizo bishobora kugeza ababikora mu buroko muri California

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .