Abaganga bemeje ko uyu mugabo w’imyaka 72 yanduye Covid-19 nyuma y’iminsi itandatu yari amaze ari mu kato kubera umwe mu bo bakorana wari wagaragaweho n’iki cyorezo.
Marcelo Rebelo de Sousa ngo apimwa inshuro ya mbere byagaragaye ko atanduye, gusa ibipimo bya kabiri byafashwe byemeje ko uyu mugabo yanduye ndetse ahita atangaza ko arakomeza gukorera akazi ke mu rugo.
Perezida Marcelo Rebelo de Sousa yanduye Covid-19 mu gihe iki gihugu cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 24 Mutarama.
Portugal ni kimwe mu bihugu byugarijwe cyane na Covid-19 dore ko umubare w’abamaze kwitaba Imana ubarirwa mu 8000 barimo 122 bapfuye mu masaha 24 ashize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!