00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Haiti yishwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva mu 2016 yiciwe mu rugo arashwe. Urupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo muri iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti, Dr Claude Joseph, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga Icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu.

Rikomeza rivuga ko umugore we yakomerekejwe n’isasu ariko ubu ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka.

Haiti n’u Rwanda bifitanye amateka yihariye

Haiti n’u Rwanda bifitanye umubano w’igihe kirekire urimo n’imikoranire mu bijyanye no gucunga umutekano.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi babungabunga amahoro muri Haiti mu 2010. Ku wa 4 Kanama 2019 ni bwo abapolisi 140 bari bagize icyiciro cya cyenda ari na cyo cya nyuma cya Polisi y’Igihugu yakoreraga ubutumwa bw’amahoro muri Haiti bageze mu Rwanda.

Abapolisi b’u Rwanda bageze muri Haiti nyuma y’umutingito ukomeye wibasiriye iki gihugu ku wa 12 Mutarama 2010. Uyu mutingito wari ku gipimo cya 7,2; wishe abarenga ibihumbi 250, abasaga 300.000 barakomereka, mu gihe abarenga miliyoni eshatu bavuye mu byabo.

Kuva Polisi y’Igihugu itangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, hari hamaze kujyayo ibyiciro icyenda, bigizwe n’abapolisi 1360.

Mu gihe abapolisi b’u Rwanda bamaze muri Haiti bashimiwe umuhate n’imbaraga byabaranze mu gihe bahamaze ndetse byashimangiwe n’imidali y’ishimwe bahawe mu bihe bitandukanye.

Uretse ibikorwa byo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo kandi, aba bapolisi bari mu butumwa bw’amahoro banagize uruhare mu bikorwa binyuranye birimo kubakira abatishoboye, kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umugore wa Perezida wa Haïti, Martine Moïse, yagiriye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa 11 Ugushyingo 2018, aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza Urubyaro (ICFP).

Marie Étienne Martine Joseph Moïse ni umugore wa nyakwigendera Jovenel Moïse wari Perezida wa 42 wa Haïti, uyoboye igihugu kuva muri Gashyantare 2017.

Haiti iri mu bihugu bikennye cyane ku Isi, iherereye ku Mugabane wa Amerika ya Ruguru mu bice bya Caraïbes.

Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 11.26 nk’uko imibare ya Banki y’Isi yo mu 2019 ibigaragaza. Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo urwifashishwa muri Haiti [Haitian Creole] n’Igifaransa.

Perezida Jovenel Moise yiciwe iwe mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .