00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Afghanistan yahumurije abaturage mu gihe aba-Taliban basatiriye Umurwa Mukuru Kabul

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Kanama 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere kuva Aba-Taliban batangira ibikorwa byo gufata intara zitandukanye za Afghanistan, Perezida w’iki gihugu Ashraf Ghani, yagejeje ijambo ku baturage ababwira ko agiye guhagarika intambara n’ibikorwa byo guhohotera abaturage.

Ibi abivuze mu gihe Aba-Taliban bamaze ibyumweru bibiri bari mu mirwano, aho kuva muri Kanama yatangira bamaze gufata intara 17 muri 34 zigize Afghanistan ndetse ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021 batangaje ko bafashe umujyi wa kabiri munini muri iki gihugu wa Kandahar.

Mu ijambo rye ryaciye kuri televiziyo, Perezida Ghani yavuze ko umutekano ari cyo kintu cya mbere ashyize imbere kandi ko hari gufatwa ingamba zikarishye zo kurwanya Aba-Taliban.

Yagize ati “Ubu aho ibintu bigeze, hagiye gushyirwa imbaraga mu mutekano wacu kandi ingabo ni zo dushyize imbere y’ibindi ndetse ingamba zikarishye ziri gufatwa. Nka Perezida wanyu ndashaka kubizeza ko tugiye gukuraho ibi bikorwa byo gusiragiza abaturage babavana mu byabo.”

Gusa abasesenguzi muri politiki bavuze ko ibyo perezida avuga ari nk’inzozi kuko guverinoma ya Afghanistan itagifite ubushobozi bwo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba.

Abatalibani baherutse gutangaza ko icyo bashaka ari uko perezida w’iki gihugu Ghani yegura bakabona guhagarika imirwano maze bakumvikana na guverinoma y’iki gihugu k’ugomba gufata ubutegetsi.

Ibihugu bitandukanye byatangiye gutakariza icyizere iyi guverinoma kuko bimwe by’iBurayi birimo u Budage, u Bwongereza, Espagne na Danemark byatangaje ko bigiye gucyura ababihagarariye muri Afghanistan mu gihe hari impungege ko n’umurwa mukuru Kabul ushobora gufatwa n’Aba-Taliban.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zasabye ambasade yayo iherereye Kabul gutangira gutwika amwe mu madosiye ndetse zitangaza ko zigiye kohereza ingabo 3000 zo kurinda ikibuga cy’indege cya Kabul kugira ngo igikorwa cyo gucyura abadiplomate bayo kibeho mu mahoro.

Hari impungenge ko mu gihe Perezida wa Afghanistan ateguye cyangwa ngo ajye ku meza y’ibiganiro n’Aba-Taliban, izi ntambara zabo zizangiza byinshi ari na ko zihitana ubuzima bw’abasivile.

Perezida wa Afghanistan yijeje abaturage uburinzi mu gihe aba-Taliban bakomeje gufata intara zitandukanye z'iki gihugu
Aba-Taliban ubu bari kugenzura igice kinini cya Afghanistan
Aba-Taliban bafashe Umujyi wa Kandahar kuri uyu wa Gatanu
Aba-Taliban bari mu mujyi wa Kanduz na wo kugeza ubu uri mu maboko yabo
Aba-Taliban bakomeje gusatira Umujyi wa Kabul, Umurwa Mukuru wa Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .