00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida w’u Bushinwa yongeye gutangaza umugambi wo kwiyunga na Taiwan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, yongeye kugaruka ku gace ka Taiwan, avuga ko kuba gafite imiyoborere itandukanye ari ikibazo ku mugambi w’u Bushinwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 110 y’impinduramatwara izwi nka Xinhai. Yavuze ko u Bushinwa buziyunga na Taiwan mu mahoro.

Taiwan yahoze ari igice cy’u Bushinwa, ariko nyuma y’uko Leta yariho itsinzwe n’Aba-Communist mu 1949, baje gushinja ishyaka riyoboye u Bushinwa magingo aya, bahungiye kuri iki Kirwa, bahashinja Leta igendera kuri demokarasi bayita Repubulika y’u Bushinwa, nubwo iyo Leta yemerwa n’ibihugu bicye cyane.

Taiwan yatangiye kwakira inkunga nyinshi ziturutse muri Amerika, aho iki gihugu gifite mu Itegeko Nshinga ryacyo inshingano zo kurinda Taiwan, ndetse no kuyicuruzaho intwaro nyinshi. WSJ iherutse gutangaza ko abasirikare benshi bakomeye muri Amerika bagiye muri Taiwan, aho bari bamaze umwaka bakoresha abasirikare b’ako gace imyitozo ikomeye.

Amakuru kandi avuga ko mu 2025, u Bushinwa buzaba bumaze kubaka igisirikare gishobora kwigarurira Taiwan ikongera kuba igice cy’u Bushinwa nk’uko byahoze.

Hari ubwoba ko mu gihe u Bushinwa bwaba buhisemo inzira y’intambara mu kwigarurira aka gace, na cyane ko biri mu bishoboka, Amerika ishobora kwinjira mu ntambara yeruye n’iki gihugu, bityo hakaba havuka intambara y’Isi ku bihugu bifite intwaro za kirimbuzi.

Perezida Xi Jinping yongeye kugaruka ku gace ka Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .