Perezida Trump yashimiye Netanyahu wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere uyoboye Israel igihe kirekire

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuba ari we muyobozi umazeho imyaka myinshi mu mateka y’icyo gihugu.

Ku wa Gatandatu nibwo Netanyahu w’imyaka 69 yabaye minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel umazeho iminsi imyaka 13. Yabaye Minisitiri w’intebe hagati y’umwaka w’1996-1999, yongera kujya kuri uyu mwanya mu 2009 kugeza ubu.

Yanaciye kuri Ben-Gurion wahanze icyo gihugu, wavutse mu 1886 akitaba Imana mu 1973. Uyu yaje kuba Minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel.

Perezida Trump yavuze ko Netanyahu ari umuyobozi wakoze neza imirimo ye, amushimira kuba ayoboye iki gihugu mu gihe kirekire kandi akigira igihugu gikomeye.

Ati “Ku buyobozi bwawe, Israel yabaye igihugu gikomeye mu ikoranabuhanga no mu bukungu ku Isi, watumye kandi Israel iba igihugu kigendera ku ndangagaciro, demokarasi, ubwisanzure n’amahirwe ibihugu byacu bisangiye.”

Mu kumusubiza, Netanyahu yashimiye Trump avuga ko ari umuyobozi waranzwe n’ubuyobozi budasanzwe.

Yagize ati “Urakoze Perezida ku magambo meza, ubufasha bwawe n’ubuyobozi bwiza, nishimiye kuba mfite amahirwe yo gukorana nawe n’ubuyobozi bwawe, twembi twaremye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kurusha uko byari bisanzwe, nzi neza ko ibyiza biri imbere.”

Ikinyamakuru Times of Israel kivuga ko abashyigikira Netanyahu bavuga ko yagize ubuyobozi budasanzwe, aho yagize Israel igihugu gikomeye mu karere kandi gisanzwe ari gito, uburyo yateje imbere ubukungu n’ububanyi n’amahanga bwacyo n’ibindi.

Abamunenga bo bavuga ko yaremye ubwoba mu batavuga rumwe na leta, ashyira kandi imbaraga mu kwigarurira uduce dutuwe n’abanya-palestine, ibikorwa yagiye ashyigikirwamo n’ubutegetsi bwa Trump.

Netanyahu ati “Twagaragaje ko Israel ishobora kutaba agahugu gato mu Burasirazuba bwo hatati, ahubwo ko cyaba igihugu gikomeye ku Isi.”

Ku buyobozi bwe, Netanyanyu yagerageje kugaragaza Iran nk’igihugu giteje ikibazo mu karere, ibintu byatumye arushaho kugira inshuti mu gace iki gihugu giherereyemo.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko icyo Netanyahu ahuriraho na Ben-Gurion ari amagambo akomeye aba bayobozi bagiye bavuga, harimo kubuza ko igihugu cya Iran gitunga intwaro za Kirimbuzi.

Nyamara iki gihugu cyo gifatwa ko aricyo gitunze izi ntwaro mu Burasirazuba bwo hagati, nubwo cyo cyakunze kuvuga ko ntazo gifite.

Perezida Trump na Netanyahu bamaze kugaragara nk'inshuti zikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza