Perezida Trump yashimangiye ko ibihugu byubaha Amerika aribyo izaha inkunga gusa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko bari gusuzuma cyane ibijyanye n’inkunga baha amahanga, zaba izihabwa ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu Kabiri, Trump yavuze ko hejuru y’inkunga nyinshi Amerika itanga, ibihugu bike mu biyakira ari byo bigira icyo nabyo biyiha.

Iyo ngo niyo mpamvu bagomba gusuzuma neza ibijyanye n’inkunga baha amahanga.

Yagize ati “Tuzasuzuma ibiri kugenda neza, ibidafite icyo bibyara ndetse tunarebe niba ibihugu byakira amadolari yacu n’uburinzi bwacu byita ku nyungu zacu.”

“Mu gukomeza, tuzaha inkunga gusa abatwubaha kandi b’inshuti zacu za nyazo. Duteganya ko ibindi bihugu bizajya bigira icyo bitanga ku kiguzi cy’ubwirinzi bihabwa.”

Trump yanakomoje ku mavugurura mu Muryango w’Abibumbye, ashimangira ko bashaka guhindura uburyo Amerika ishyira amadolari mu mishinga iwushamikiyeho ndetse no mu buryo ayo batanze akoreshwamo.

Yashimangiye ko buri muntu wese agize umusanzu atanga, ari bwo Umuryango w’Abibumbye wagera ku ntego zawo.

Amerika itanga amadolari menshi mu nkunga buri mwaka, kuko nko mu 2014, mu nkunga za gisirikare honyine yatanze miliyari $5.9.

Perezida Trump yagejeje ijambo ku Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza