Muri iri jambo ryo gusezera Donald Trump yagejeje ku Banyamerika ku wa 19 Mutarama, yavuze ko ari we Perezida wa Amerika wabashije kugabanya ubushomeri ku kigero cyo hejuru.
Abasanzwe bamenyereye imbwirwaruhame z’uyu mugabo ntibatunguwe no kumva yivuga imyato kuko biri mu bikunze kumuranga.
Perezida Trump yavuze ko afata ubutegetsi igihugu cyari mu bihe bibi, yemeza ko yakoze ibishoboka kuko zari inshingano ze.
Ati “Narazwe urugamba rukomeye, intambara ikomeye, amahitamo akomeye kubera ko aricyo mwantoreye gukora […] ubuyobozi bwanjye bwubatse ubukungu butajegajega mu mateka y’Isi.”
“Gahunda yacu ntiyareba uyu cyangwa uriya ntiyari iy’Aba-Republicains cyangwa Aba-Democrates ahubwo yari ijyanye n’ineza y’igihugu kandi ibyo bisobanuye igihugu cyose.”
Kuri uyu wa 20 Mutarama nibwo Perezida Trump ahererekanye ububasha na Joe Biden wamuhigitse mu matora, nubwo we aherutse gutangaza ko atazitabira uyu muhango.
Donald Trump yavuze ijambo ryo gusezera ku Banyamerika akurikira umugore we na we warivuze mu minsi ishize ahanini akibanda ku gushimira inzego z’umutekano n’abaganga kubera uburyo bitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Donald Trump asoje manda ye mu bihe bitamworoheye ahanini biturutse k’uko yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’uruhare yagize mu myigaragambyo y’abamushyigikiye yibasiye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ibi byatumye hatekerezwa ku mwanzuro wo kumweguza, ndetse kuri ubu ukaba waramaze kwemeza n’Inteko Ishinga Amategeko igisigaye akaba ari uko Sena nayo igira icyo ibivugaho.
Biteganyijwe ko nubwo Trump yakeguzwa yarasimbuye byamubuza amahirwe yo kuzahatanira indi myanya ikomeye muri Politike irimo n’uwa Perezida cyane ko abyemerewe kuko yayoboye manda imwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!