Perezida Trump yasabiye u Burusiya gusubira muri G7

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Kamena 2018 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabiye u Burusiya gusubizwa mu itsinda ry’ibihugu biteye imbere kurusha ibindi rizwi nka G7, ibintu bidashyigikiwe na gato n’abanyaburayi.

Trump yabisabye ku wa Gatanu ubwo yiteguraga kwerekeza i Malbaie muri Canada mu nama ya 44 ya G7, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida Kagame uri mu batumiwe.

G7 igizwe na Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Burusiya bwasabiwe gusubira muri G7 bwakuwe muri iri tsinda muri 2017 nyuma yo kwigarurira agace ka Crimea ikambuye Ukraine.

Trump yagize ati “Nzatanga iki cyifuzo ariko nibo bazafata icyemezo. Ku ruhande rwa politiki ntabwo bikwiye ariko dufite Isi tugomba kuyobora. Muri G7 mbere hahozemo G8, bakuyemo u Burusiya ariko bagomba kubusubizamo kubera ko u Burusiya nabwo bugomba kwitabira ibiganiro.”

Nk’uko RFI yabitangaje, iki cyifuzo cya Trump nticyakiriwe neza n’u Burayi buhamya ko u Burusiya bwakoze amakosa akomeye mu kwigarurira Crimea.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker, yagaragaje ko ibyo u Burusiya bwakoze muri Crimea ndetse n’ibyo bukomeje gukora mu Majyaruguru ya Ukraine bidakwiye kwihanganirwa.

Nubwo u Burayi budashyigikiye ko u Burusiya bugaruka muri G7, ibihugu byinshi byagaragaje ko byiteguye kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Poutine, aho Emmanuel Macron w’u Bufaransa yahamije ko bose icyerecyezo bifuza kujyamo ari kimwe.

Angela Merkel w’u Budage we yashimangiye ko igihe cyose nta ntambwe iraterwa mu gukemura ikibazo cya Ukraine, u Burusiya ntibuteze kwemererwa gusubira muri G7.

Uretse ikibazo cy’u Burusiya kitari gisanzwe ku murongo w’ibyigwa, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama baza kwiga ku bindi birimo umutekano, amasezerano kw’ikorwa ry’intwaro z’ubumara muri Iran Amerika iherutse kwivanamo ndetse n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi yanatuwemo ibihugu birimo u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvège.

Ubwo yiteguraga kwitabira inama ya G7, Trump yagaragaje ko yifuza ko u Burusiya busubizwa muri iri tsinda ry'ibihugu by'ibihangange

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza