Perezida Trump yasabiye igihano cy’urupfu abazajya bahamwa n’ibyaha by’urwango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye inzego z’ubutabera gushyiraho itegeko riteganya ko abantu bose bazajya bahamwa n’ibyaha by’urwango bazajya bahanishwa igihano cy’urupfu kandi kigashyirwa mu bikorwa byihuse.

Perezida Trump yabigarutseho mu ijambo yavuze nyuma y’ibitero y’ibitero bibiri byahitanye abantu 31 muri Leta za Texas na Ohio, nyuma y’uko barasiwe muri El Paso na Dayton.

Ku wa Gatandatu umugabo witwaje intwaro witwa Patrick Crusius yarashe abantu bari mu iguriro rya Walmart mu mujyi wa El Paso muri Texas, yica abantu 20 abandi 26 barakomereka. Undi muntu umwe muri aba bakomeretse nawe yaje gushira mo umwuka.

Undi mugabo w’imyaka 24 witwa Connor Betts nawe kuri iki Cyumweru yarashe abantu 9 bari mo na mushiki we bahita bitaba Imana, abagera kuri 27 barakomereka mu mujyi wa Dayton, mu irasa ryamaze amasegonda 30 yonyine.

Mu butumwa yananyujije kuri Twitter, Perezida Trump yagize ati "Uyu munsi ndanasaba Minisiteri y’Ubutabera guteganya itegeko rigena ko umuntu wese uhamwe n’ibyaha by’urwango n’ubwicanyi bwibasira abantu benshi ahanishwa igihano cy’urupfu - kandi iki gihano kigatangwa byihuse, nta kuzuyaza, hatabayeho imyaka y’ugukererwa kutari ngombwa."

Trump wakunze kumvikanisha ko Abanyamerika badakwiye kuvutswa uburenganzira bwo gutunga imbunda, yavuze ko uburwayi bwo mu mutwe n’urwango ari byo bikurura imbarutso, atari imbunda ubwayo.

Trump yavuze ko yiteguye kuganira na buri wese wazana igitekerezo cy’uko urugomo rukoreshejwe imbunda rwahagarara cyangwa rukagabanuka muri leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse ko hakenewe ubufatanye bw’aba-democrates n’aba-republicains.

El Paso ni umujyi wiganjemo abaturage bakomoka muri Espagne, bigakekwa ko Crusius warashe abantu muri El Paso bikekwa ko ari nawe wanditse urwandiko rwasohotse ku mbuga nkoranyambaga mbere y’iraswa, ruvuga ko ubwo bwicanyi buza ari nko kwihorera ku banya Espagne buzuye muri Texas nk’aho ari iwabo.

Trump yavuze ko ingengabitekerezo y’urwango nta mwanya ifite muri Amerika, ndetse abaturage bose bakwiye kwamagana ivangura n’imyumvire y’abazungu bumva ko bari hejuru y’ubundi bwoko.

Nubwo kugeza ubu bigoye kumenya umubare w’imbunda ziri mu baturage, igenzura ryakozwe mu 2017 ryagaragaje ko 40% by’Abanyamerika bafite imbunda cyangwa se baba mu rugo rurimo imbunda. Hari n’irindi ariko ryerekanye ko abasivili batunze imbunda 120.5 ku baturage 100, bivuze ko mu baturage hashobora kuba harimo imbunda ziruta umubare wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza