Perezida Trump yahaye rugari ba maneko b’abanyamahanga mu matora ya 2020

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Kamena 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko yiteguye kumva amakuru azahabwa n’ibihugu by’amahanga ku mukandida bazaba bahanganye mu matora yo kuyobora iki gihugu ateganyijwe mu 2020.

Yabigarutseho mu kiganiro cyitwa One on One cyanyuze kuri Televiziyo ya ABC ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena 2019.

Abajijwe n’umunyamakuru George Stephanopoulos niba ibihugu by’amahanga cyangwa undi muntu amuhaye amakuru ku mukandida bazaba bahanganye mu matora yo mu 2020 yayemera, Trump yamusubije ko ashobora kubikora.

George yagize ati “Kuri ubu u Burusiya, u Bushinwa cyangwa umunyamahanga uwo ariwe wese akubwiye ko ashaka kuguha amakuru ku wo muhanganye mu matora wayakira cyangwa wahamagara FBI?”

Perezida Trump mu kumusubiza yagize ati “Ndacyeka ko nshobora kubikora byombi, nshobora kumwumva kuko nta kibi kirimo, reka tuvuge nk’umuntu ahamagaye kuva mu gihugu runaka akambwira ko hari amakuru amfitiye ndacyeka nakishimira kuyumva.”

Yakomeje agira ati “Sintekereza ko mu buzima bwanjye nigeze mpamagara FBI.’

Abajijwe niba ashaka urwo ruhare rw’amahanga mu matora, Perezida Trump yamubwiye ko atabibona gutyo kuko ari amakuru gusa yaba ahawe.

Ati “Si ukwivanga. Bafite amakuru. Ntekereza ko nayakira. Mbaye ntekereje ko hari ikitagenda neza, nibwo nshobora kujya kuri FBI.’’

Aya magambo ya Perezida Trump ntiyakiriwe neza n’abiganjemo abo mu Ishyaka ry’Aba- Démocrates baheruka guhanika ijwi basaba ko yeguzwa.

Depite Brenda Lulenar Lawrence yavuze ko “Ibi biteye akababaro. Ni icyaha, ni icyaha. Tugomba kuryoza Perezida ibyo akora.”

Mu bandi bamaganye ibyatangajwe na Trump barimo Senateri Kamala Harris uhagarariye Leta ya California.

Yavuze ko “U Bushinwa buri kumva, u Burusiya buteze amatwi na Koreya ya Ruguru iri kumva. Reka tuvugishe ukuri, perezida ateje ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Senateri Bernie Sanders uhagarariye Leta ya Vermont we yabwiye CNN ko atatunguwe n’amagambo ya Trump kuko amuzi neza nk’umuntu utubahiriza Itegeko Nshinga rigenga igihugu.

Yagize ati “Ndizera ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiye gutangira urugendo rwo gusaba iyegura rya Trump.’’

Ku wa 8 Ugushyingo 2016 nibwo Donald Trump ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.

Abantu benshi bashyize mu majwi u Burusiya babushinja uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa, aho bivugwa ko ari nabwo bwashyize hanze email za Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’Aba- Démocrates, ibintu nabyo byagize uruhare mu gutuma atakarizwa icyizere.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yiteguye guha rugari ba maneko b’abanyamahanga bazamuha amakuru ku bakandida bazaba bahanganye mu matora ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza